GUVERINERI RUBINGISA ARI KUMWE N'ABANDI BAYOBOZI, BITABIRIYE INTEKO Y'ABATURAGE MU MURENGE WA MPANGA BATANGA UBUTUMWA

Abayobozi batandukanye bitabiriye inteko y'abaturage mu kagari ka Mpanga
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence yagejeje ku baturage ubutumwa bwo kwimakaza isuku no kwita ku bana(abanyeshuri) bagiye kuza mu biruhuko
Guverineri Rubingisa ageza ubutumwa ku baturage bo mu Murenge wa Mpanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Mpanga, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence ari kumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye ku Ntara aho bifatanyije n’abaturage mu ntego y’abaturage mu Kagari ka Mpanga, ahaguriye abatuye mu tugari twa Mushongi na Mpanga.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yashimiye abaturage bitabiriye iyi nteko abasaba gukomeza kugira umuco wo gukora cyane, kunoza ubuhinzi bakora, kwicungira umutekano, ndetse ababwira ko hari gahunda yo kwagura icyanya cyuhurwa cya ETI Mpanga; ku buryo kizarushaho kugirira abaturage benshi akamaro.

Abayobozi mu nzego umutekano basabye abaturage bo mu Murenge wa Mpanga kwicungira umutekano bakaza amarondo, gukumira ubujura, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda inzoga zitemewe, kwirinda amakimbirane mu miryango, kwirinda icyaha cyo gusambanya abana; buri wese akagira amahitamo meza yo kureka ibyaha.

Guverineri w’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence yagejeje ku baturage ubutumwa bwo kwimakaza isuku n'isukura, abasaba kwita ku isuku hose ikaba umuco; kuko umwanda atari uw’i Rwanda. Yasabye ababyeyi kwita ku bana baje mu biruhuko hakabaho ubufatanye bwa buri wese ngo abangavu barindwe ibishuko; n’abahungu bakirinda ibiyobyabwenge.

Yasabye abatuye Umurenge wa Mpanga kwitabira umurimo cyane cyane ubuhinzi bakora, n’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, imisozi igaterwaho ibiti, no mu mirima hagaterwamo ibivangwa n’imyaka; naho muri iki gihe imvura iri kugwa bagaterwa ibihingwa byera vuba.

Muri iyi nteko y’abaturage Guverineri Bwana Rubingisa n’abayobozi mu nzego zitandukanye bari bari kumwe bafashe umwanya uhagije wo kwakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage bihabwa umurongo; asoza yifuriza abaturage bose gusoza neza uyu mwaka no kuzagira umwaka mushya mwiza wa 2026.