GUTUNGANYA IMIHANDA Y'IGITAKA YAGIYE YANGIRIKA BIZAKORESHWAMO MILIYONI 80FRW

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko kuri ubu hamaze gutegurwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 80 agiye gushyirwa mu bikorwa byo gusana imihanda itandukanye yagiye yangirika mu karere, mu mwaka wa 2025-2026.

Ni mu gihe hari bamwe baturage bubakiwe imihanda bavuga ko ubuzima bwabo bworoshye mu gihe bakora ingendo no kugeza umusaruro ku isoko; ariko ku rundi ruhande hakaba bagenzi babo bifuza ko nabo bahabwa iyi mihanda.

Nkurikiye Sylivain wo mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Nyamiryango, avuga ko umuhanda baherutse gukorerwa waborohereje ingendo haba ku banyeshuri bajya kwiga ndetse no kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Yagize ati: “Uyu muhanda mureba iyo imvura yagwaga wasangaga nta modoka yageraga hano kubera ubunyerere n’icyondo kinshi cyabaga gihari, nta muntu wabaga yava hano ngo agere mu mujyi, ariko ubu ibintu byaroroshye kugenda nta kibazo kiba gihari by’umwihariko kugeza umusaruro ku isoko.”

Ku rundi ruhande, abaturage bo mu Murenge wa Mushikiri bavuga ko umuhanda uva Nganda werekeza ahitwa Mukiha ubabangamira mu iterambere ryabo kuko wangiritse; bifuza ko wakorwa neza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste avuga ko hari gahunda yo gushora asaga miliyoni 80 mu kubaka imihanda, agasaba abayihawe kuyitaho by’umwihariko birinda ko yangirika.

Yagize ati: “Kubera ko bakeneye ibikorwaremezo abafite imihanda ikoze bakwiye kuyifata neza by’umwihariko. Ikindi kuri ubu twateganyije miliyoni zisaga 80 zo kunganira imihanda y’Akarere ifite ibibazo, kugira ngo itungane”