Gushimira Utugari tw'Indashyikirwa mu Bwisungane mu Kwivuza(MUSA)

Uyu munsi kuwa 03 Kanama 2021, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba , CG Emmanuel K. Gasana yakoreye uruzinduko rw'akazi rw'umunsi umwe mu Karere ka Kirehe,muri urwo ruzinduko ,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yakoranye inama n'abagize inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Kirehe ,Abayobozi b'amashami(Directors) ku Karere,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari .

Muri iyi nama Abayobozi bavuzwe haruguru bitabiriye inama bahawe ikiganiro :"Umurimo n'Akazi ku muyobozi”

Muri iki Kiganiro  Abayobozi bibukijwe kurushaho kunoza inshingano zabo kugirango umuturage agere ku mutekano usesuye kandi yiteze imbere .

Abayobozi bibukijwe kurangwa na discipline ,ubunyangamugayo  n'ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi .

Muri iyi nama   kandi

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba    yashyikirije  icyemezo cy'ishimwe Utugari 3 two mu Mirenge itandukanye yo mu Karere  ka Kirehe dufite abaturage bamaze gutanga umusanzu w'Ubwisungane mu kwivuza 100% muri uyu mwaka wa 2021-2022.

Utugari twashyikirijwe ibihembo ni:

Akagari ka Bwiyorere ko mu Murenge wa Mpanga kamaze kwesa umuhigo ku ijanisha ringana na  100.4% kakaba kahawe icyemezo cy'ishimwe ndetse na mudasobwa,  Akagari ka Mpanga mu Murenge wa Mpanga  ndetse n'Akagari ka Kagese mu Murenge wa Nasho natwo turi imbere tukaba twashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe.

Umunyamabanga nshingwbaikorwa w'Akagari ka Bwiyorere mu murenge wa Mpanga Habakubaho Francois Xavier yavuze ko ibanga ryabaye gukoresha ibimina bya mutuelle, aho buri muturage agenda yizigamira buri cyumweru ndetse no gukorera hamwe.

Guverineri yasabye abayobozi gushyira imbaraga zidasanzwe mu bukangurambaga kugirango gahunda zitandukanye zirimo ubwisungane mu kwivuza,Kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, Ejo Heza n'izindi zishyirwe mu bikorwa kandi ku gihe.

Akarere ka Kirehe niko kaza ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza aho kari ku gipimo cya 84,56%