GUHANGA IMIRIMO MISHYA NI INKINGI Y'ITERAMBERE KU RUBYIRUKO

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, yatangije ku mugaragaro gahunda yo gukomeza guhangana n’ubushomeri no gushishikariza urubyiruko kwihangira mirimo mu Murenge wa Mahama,  yateguwe ku bufatanye n'umufatanyabikorwa GIZ; aho urubyiruko rwahujwe n'ababaha akazi.

Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye bafashe umwanya wo guhuza abantu bakeneye akazi n’abakeneye akazi (Job Fair) n'ibikorwa bitandukanye; mu rwego rwo kugabanya ubushomeri.

Atangiza gahunda ya "Dutere Intambwe" [Job Fair] Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, yasabye urubyiruko kwishyira hamwe bakagira ubushobozi bwo kwihangira imirimo bakiteza imbere bityo bakihutisha iterambere (NST2: 2024-2029).  

Muhoza Solange avuga ko ari umutoza w’umurimo (Job Coach) akaba avuga ko muri GIZ nkúmufatanyabikorwa bafasha urubyiruko guhangana n’ubushomeri no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, aho baruha amahugurwa arufasha kugira ubunararibonye mu byo rukora.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yavuze ko iyi gahunda yo guhuza abantu badafite akazi n'amahirwe y'akazi ifasha kugabanya ubushomeri, bityo nabo bakabona akazi. Ashimira ubufatanye bw’Akarere na GIZ n’abandi bafatanyabikorwa mu bikorwa byo gufatanya mu guteza imbere Akarere no gufasha urubyiruko kubona imirimo bityo n'iterambere rikuhuta cyane ko urubyiruko ari icyiciro cy'abantu baba bafite imbaraga zo gukora.

Kuri ubu urubyiruko mu Karere rukangurirwa kwitabira umurimo kuko udakoze akazi ntago kazizana, kandi bakajya bitabira inama zibigisha gutegura neza ejo hazaza habo.