GUHABWA SERIVISI NZIZA KANDI KU GIHE NI UBURENGANZIRA BW'UMUTURAGE

Mu nama ya komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama Njyanama y’Akarere yateranye kuri uyu wa Kuri uyu wa 25 Mata 2025 iyobowe na Perezida wa Komisiyo Bwana Rwangalinde Paul irebera hamwe uruhare rw’abayobozi mu nzego z’ibanze (imidugudu,utugari n’imirenge) mu mitangire ya serivise mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga mu bimukorerwa.

Iyi nama yahuje komisiyo y’inama Njyanama y’Akarere y’imiyoborere myiza yafashe umwanya wo gusuzumira hamwe aho imihigo y'Akarere igeze ishyirwa mu bikorwa,harimo irebana n’iyi komisiyo y’imiyoborere myiza.

Yahuje kandi abakozi mu ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere n'abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu mirenge mu rwego rwo kurebera hamwe ibijyanye n’imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Perezida wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama Njyanama y’Akarere Bwana Rwangalinde Paul yabwiye abayitabiriye ko gahunda ariyo kwibutsa gutanga serivise inoze ku bagana Akarere no gusuzuma imihigo y'Akarere harimo irebana na Komisiyo y’imiyoborere myiza mu rwego rwo kuyesa mu gihe cya vuba, abibutsa ko buri ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa, aho akwiye kugishwa inama cyane cyane mu bikorwa by’iterambere ari nako abona serivise imunogeye mu gihe yaje agana inzego z’ibanze.

Imiyoborere n’imitangire ya Serivise mu nzego z’ibanze, ni bushakashatsi bukorwa buri mwaka n'urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere[RGB]hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, hashingiwe  k'uko abaturage babibona(CRC).

Perezida wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama Njyanama y’Akarere Bwana Rwangalinde Paul yibukije ko guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe ari uburenganzira bw'umuturage igihe yujuje ibisabwa, kandi ko Akarere gashishikajwe n'uko serivisi zihabwa abaturage zarushaho kunoga no kumenyekanisha impinduka zakozwe mu gihe zihari zigamije korohereza abaturage guhabwa serivisi.