Goverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abakiri bato kurangwa n’indangagaciro no kwiyubaha nk’inzira yabageza ku gukabya inzozi zabo.

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ku wa 11 Ukwakira 2022 ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe, goverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emanuel yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abakiri bato mu mibereho yabo ya buri munsi nk’inzira imwe rukumbi izabafasha gukabya nzozi zabo z’ahazaza

Muri ibi birori byaranzwe n’imbyino n’imivugo byagarukaga cyane ku kurinda umwana w’umukobwa ari ko na we atozwa kwanga ikibi n’abakimushoramo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yagarutse kuri bumwe mu butumwa bwatanzwe n’umwana wavuze mu izina rya bagenzi be abasaba kwirinda abagabo babashuka babanje kwiyita ba “Tonton” nyamara ari inzira bakoresha yo kubanza kubikururira kugira ngo babone uko bazabahohotera.

Agarina n’abakiri bato yabajije bamwe mu bari bitabiriye ibijyanye n’inzozi zabo n’icyo bifuza kuzaba ahazaza habo bahuriza ku kuba buri wese afite inzozi.

Uwayezu Winy umwe mu babajijwe akaba umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Rusumo yasubije ko inzozi ze ari izo kuzatwara indege (pilot).

Ikirezi Ange Anna nawe wiga muri E.S Rusumo abajijwe iby’inzozi ze yasubije ko yifuza kuzaba umuhanga mu by’ikoranabuhanga na mudasobwa mu gihe Ineza Bella Samuella w’imyaka 11 wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza mu kigo cya APEKI Amizero we avuga ko yifuza kuzaba umuganga ukomeye akajya afasha abarwayi.

Aha akaba ari naho Goverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K Emmanuel ahera asaba buri mwana kwita ku nzozi ze no guharanira kuzigira impamo binyuze mu kugira indagagaciro, kwiyubaha ndetse no gukunda ishuri.

Yagize ati “mwana komera ku ntego yawe kandi nk’ababyeyi turabifuriza amahirwe masa. Intumbero yawe ntawukwiye kuyijya imbere.”

Akomeza agira ati “Amahitamo meza yanyu agomba kuyoborwa no kugira indagagaciro, ikinyabupfura no kwiyubaha mwirinda ingeso mbi kandi ibyo nibyo bizabafasha kugera kunzozi zanyu mukaba abaganga beza, abayobozi beza mukagira n’ubuzima bwiza.”

Ahazaza h’abakiri bato ndetse n’urubyiruko muri rusange ni kimwe mu bihangayikishije leta y’uRwanda kuko urubyiruko ari ahazaza n’iterambere by’Igihugu bakaba n’imbaraga z’Iguhugu kandi zubaka vuba. Ni muri urwo rego leta yihaye intego yo gufasha abakiri bato kugira inzozi no kuzikabya binyuze mu kubakundisha ishuri, kurengera umwana no kurwanya ihohoterwa rishobora kumukorerwa, gutoza urubyiruko indagagaciro no kwiyubaha ndetse no gukemura ibibazo byose bishobora kubabera imbogamizi zatuma bateshuka ntibagere ku nzozi zabo.