Goverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko gahunda ya “shyashanira umuturage” igamije kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage

Goverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko gahunda ya “shyashanira umuturage” igamije kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage umuyobozi wese nayigira iye igihugu kizagira umuturage uteye imbere kandi utekanye. Ibi yabivuze ubwo yasuraga imirenga ya Mahama na Gatore mu karere ka Kirehe.

Uyu munsi Tariki ya 25/08/2022 muri gahunda kwegera abaturage, kuganira na bo ku ngamba zo kwihutisha iterambere, imibero myiza n'umutekano no kubakemurira ibibazo ifite insanganyamatsiko igira iti:"Shyashyanira umuturage", Guverineri w'Intara y’Iburasirazuba  CG Emmanuel K. GASANA afatanyije n'abagize inama y'umutekano ku rwego rw'Intara n’ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe basuye abaturage b'Imirenge ya Mahama na Gatore.

Mu biganiro abayobozi bagiranye n'abaturage, abavuga rikumvikana n’abafatanya bikorwa  basabwe kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage, ndetse n’ubufatanye mu kurandura ikibazo cy’abana bata ishuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%  no gukemura ibibazo by’amakimbirane bikigaragara hamwe na hamwe mu ngo n’ibindi.

Ubusanzwe umurenge wa Mahama uhana imbibi n'Igihugu cya Tanzania naho Umurenge wa Gatore uhana imbibi n'Ibihugu by'u Burundi na Tanzania. Nk’imirenge ituriye inkiko z’igihugu, abatuye iyi mirenge basobanuriwe amategeko agenga umupaka; basabwa kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ibindi byaha bikunda kugaragara muri iyi Mirenge birimo kwinjiza Magendu; ibiyobyabwenge n'ibindi.

Guverineri avuga ko gahunda ya “shyashyanira umuturage” ari gahunda nziza igamije gukorera umuturage, akavuga ko kandi gushyashyanira umuturage bisaba ubwitange, bityo abayobozi  bagomba gushyira umutage ku isonga bakamusanga aho atuye, bakamutega amatwi bakamuha  serivisi nziza  bakanamukemurira ibibazo bamurinda gusiragira.

Yagize ati "Umuyobozi wese ni intumwa kandi afite ubutumwa bw'Umukuru w'Igihugu. Ubutumwa bwo gukorera umuturage, tugaharanira ko umuturage ava habi akajya aheza bityo buri muturage abeho atekanye, ateye imbere kandi afite imibereho myiza". Guverineri CG Gasana.

Abaturage b'imirenge ya Gatore na Mahama, barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bikorwa by'iterambere bagejejweho birimo; Amazi meza, ibikorwa remezo byo kuhira imyaka mu bice byakundaga kwibasirwa n'izuba, Amashuri, #Girinka, Amavuriro, n’imihanda, banishimira ubuyobozi bwiza bafite budahwema gushyira umuturage ku isonga.

Abayobozi ndetse n'abaturage basabwe kurangwa n'indangagaciro yo gukunda igihugu, Ubumwe,umurimo unoze n'ubupfura ndetse no guhiga no gukorera ku ntego mu kwiteza imbere no kwiyubakira igihugu gitekanye, giteye imbere kandi gifite umunezero.