GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO MU BIRUHUKO YATUMYE RUHUGIRA MU BIKORWA BY'INGIRAKAMARO

Urubyiruko rwagize umwanya kwitabira imikino itandukanye mu biruhuko

Ababyeyi bo mu Karere ka Kirehe bashima gahunda y’Intore mu biruhuko kuko yatumye abana bagira gahunda bahugiramo zibaha inyigisho zo kwirinda ibiyobyabwenge, ubusambanyi, urugomo n’ibindi, ahubwo bakora imirimo itandukanye y'ingirakamaro irimo kubakira abatishoboye, gutozwa umuco, indangagaciro na kirazira by'u Rwanda; byose biherekejwe n’imikino yatumaga urubyiruko rukunda iyi gahunda.

Iyi gahunda yamaze igihe kigera ku kwezi, yashojwe  hirya no hino mu Karere tariki 29 Kanama 2025, ku rwego rw'Akarere yasorejwe mu Murenge wa Mahama, aho cyabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Umurenge wa Mahama n’iy’uwa Mpanga; warangiye Mahama yegukanye igikombe.

Bamwe mu babyeyi bavuze ko bashimye iki gikorwa cyo kwita ku rubyiruko rwari mu biruhuko, kuko byabarinze kwishora mu bikorwa bibi. Mukeshimana Meliana wubakiwe inzu n’urubyiruko mu Murenge wa Mahama yagize ati: “Twashimye iyi gahunda y’intore mu biruhuko, urubyiruko ubu rurimo rurubaka amazu haba mu nkambi ndetse no hanze yayo, ibaze ko ubu baduhomeye amazu ane muri iyi midugudu ya Kabeza, udafite amatafari ahagije bakamubumbira amatafari bakayongera. Ubundi mbere wasangaga birirwa bandagaye bazerera aho hose. Turashimira ubuyobozi bwazanye iyi gahunda.”

Habimana Paul yagize ati: “Ibi bintu twabyakiriye neza, abana bigishwa gahunda za Leta bakabagira inama y’uko bakitwara neza bari mu biruhuko, ku buryo basubira ku ishuri nta bintu bibi bakoze. Ubu turi gushaka ibikoresho ku buryo vuba aha bajya ku ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwa Rangira Bruno, yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye ko barukunda cyane kandi ko barwifuriza kugera ku iterambere no guteza Igihugu imbere. Ashimira abafatanyabikorwa batandukanye babafashije muri iki gikorwa.

Yakomeje agira ati: “Tuzakomeza gutegura ibi bikorwa kugira ngo mujye muhora mumeze neza. Abanyeshuri ndabakangurira kujya ku ishuri mwirinda gukererwa. Ababyeyi babashakire ibyo muzakenera byose kugira ngo mwige neza.”

Gahunda y’intore mu biruhuko yari imaze igihe kingana n’ukwezi kose, aho urubyiruko rwari mu biruhuko rwaganirijwe kuri gahunda zitandukanye bakanakina n’imikino itandukanye.

 Kuri ubu ababyeyi n'abanyeshuri barasabwa kwitegura neza gutangira ishuri kuko umwaka w'amashuri wa 2025-2025, igihembwe cya mbere amasomo azatangira tariki 08 Nzeri 2025.