GAHUNDA Y'INKONI Y'IRONDO YITEZWEHO KUNOZA NO KUBUNGABUNGA UMUTEKANO
Umuyobozi w’Akarere yitabiriye inama y’umutekano y’Umurenge wa Kirehe yahuje inzego zitandukanye uhereye ku bayobozi b'imidugudu bose hatangizwa ku mugaragaro gahunda y'lnkoni y'Irondo, abasaba kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe no kuzamura ibipimo.
Iyi gahunda y'Inkoni y'Irondo yatangijwe ku mugaragaro gahunda y'lnkoni y'Irondo nk'umwihariko w'Umurenge wa Kirehe yatangijwe ku mugaragaro ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki 05 Gicurasi 2025.
Mu kuyitangiza, Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yabwiye abayobozi mu Murenge wa Kirehe ko bakwiye kwita no kumenya abaturage bayoboye babaha serivise inoze, gusuzuma niba ibyo biyemeje mu nama byarashyizwe mu bikorwa hagasuzumwa n'Imbogamizi, gukaza irondo kubera ko ariryo mutima n’ipfundo ry'Umutekano.
Yabasabye kandi gukurikirana niba uwubaka wese yubaka hakurikijwe igishushanyombonera no kubaka basabye ibyangobwa, abasaba kandi kwibutsa abaturage kugira isuku n'isukura ahantu hose, aho batuye n'aho bagenda hose.
Muri iyi nama y’umutekano mu Murenge wa Kirehe abitabiriye bahawe ibiganiro bitangukanye basabwa kwita ku mutekano, Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide, bakaba barahawe n’ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ hagamijwe kunoza gahunda yo kwegera umuturage ku isibo binyuze mu gushyiraho abitwa ba 'Parrain na Marraine.
Umuyobozi w’Akarere yibukije abayobozi gujkomeza gukaza irondo kubera ko ariryo mutima ni pfundo ry'Umutekano abasaba gutanga serivisi nziza ku muturage ubagana.