GAHARA: ABAGORE BAGIYE KWIGISHWA NO GUFASHWA GUHANGANA N'INGARUKA Z'IMIHINDAGURIKIRE Y'IBIHE
Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 mu Murenge wa Gahara hatangirijwe umushinga FEREC (Femme engagees pour la resilience climatique au Rwanda) uterwa inkunga na CECI (Le centre d'etude et de cooperation international) umushinga uzahakorera mu tugari 4 imidugudu 55 muri uyu murenge wa Gahara.
Uyu mushinga uzibanda mu bigikorwa cyo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe, harimo gukora ibicanwa bitangiza ibidukikije, guhinga ibihingwa bifata ubutaka, gutera ibiti bitangiza ibihingwa bakoresha ifumbire itangiza ubutaka; ibyo byose bigaherekezwa inyigisho z’ihame ry’uburinganire no kubana neza mu muryango hirindwa amakimbirane.
Umuyobozi wa CECI mu Rwanda Ingabire Zimurinda Olive, yavuze ko abagore ari bo bagirwaho cyane ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe,avuga ko ariyo mpamvu bahisemo gukorana n’abagore nk’abagenerwa bikorwa b’uyu mushinga, yavuze ko bazakora ibikorwa birimo guhinga igihingwa cya Soya, batera ibiti kandi bigishwa n’ihame ry’uburinganire.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mme Mukandayisenga Janviere yashimiye abayobozi b’uyu mushinga kuba baraje gukorera mu Karere by’umwihariko mu murenge wa Gahara ukunze guhura n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe. Asaba abagore kuzakurikiza inyigisho zose bazahabwa, abasaba kubyaza umusaruro ibihingwa bazahinga birimo nka soya bazajya bakuramo amavuta abaha amafaranga. No kuzitabira gutera ibiti biti bivangwa n’imyaka.