BISHIMIRA KO BABONYE AKAZI MU MISHINGA Y'UBWUBATSI MU KARERE

Inyubako ya Gymnase iri kubakwa mu mujyi wa Nyakarambi iri hafi kuzura

Abahawe akazi mu bikorwa bitandukanye mu mishinga y’ubwubatsi mu Karere ka Kirehe irimo inzu y’imikino n’imyidagaduro(Gymnase) n’Ikigo cy’urubyiruko mu Mujyi wa Nyakarambi ndetse n’ahari kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango yagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo; bishimira ko babonye akazi kabafasha mu mibereho no kwiteza imbere.

Sugira Hertien ukora imirimo y’ubwubatsi ku inzu y’imikino n’imyidagaduro(Gymnase) n’Ikigo cy’urubyiruko mu Mujyi wa Nyakarambi, yagize ati: “Kuva natangira gukorera hano niteje imbere kandi mu buryo bufatika, haba mu mibereho yanjye yarahindutse kuko ntabwo nigeze nicwa n’inzara, mpahira umuryango wanjye. Ikindi kandi ubu narizigamiye.”

Ntibarikure Bosco na we yagize ati: “Maze umwaka nkora hano kuri iyi nyubako y’imikino nabashije kuguramo ihene enye, ntagira mituweli ku gihe, ibyo biri mu byangiriye akamaro gakomeye. Ubu ndateganya kubaka inzu ntuyemo neza kuko namenesheje amabuye n’umucanga.”

Tuyishimire Rosine, ukora akazi k’ubwubatsi ahari kubakwa umudugudu ku mupaka wa Rusumo, yagize ati: “Naje hano ndi umukene ariko ubu maze kugera kuri byinshi, naguzemo amatungo magufi yaba ihene, ingurube, nishyuriye amafaranga y’ishuri abana banjye mbatangira mituweli; ubu tumeze neza nta kibazo. Kuba twarahawe akazi ndashimira abayobozi babitugejejeho; ubu mfite intego ko aka kazi kazajya kurangira naramaze kugura inka.”

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yemeza ko imishinga yo igihari kandi ko abayikoramo izabageza kuri byinshi, ati: “Abakora muri iyi mishinga babona akazi ariko muri rusange ni impinduka mu rwego rw’imibereho ku baturage bacu nk’uyu mudugudu murabona ko ari umudugudu wa kijyambere ufite ibikorwaremezo byose. Bazakomeza no kuhakora kuko hari kubakwa n’ama ECDs, aho abaturage bazajya bororera amatungo ndetse n’ikigo cy’amashuri.”