BINYUZE MU BIKORWA BY'UMUGANDA ABATUYE SARUHEMBE BIYUBAKIYE UMUYOBORO W'AMAZI
Binyuze mu bikorwa by'Umuganda, Abaturage bo mu midugudu itatu yo mu Kagari ka Saruhembe, Umurenge wa Mahama bishatsemo ibisubizo biyubakira umuyoboro w'amazi bayakuye mu ntera y'ibirometero bisaga 8 bayageza mu gace batuyemo, bikemurira ikibazo bari bafite cyo kutagira amazi meza hafi yabo.
Ni icyifuzo abaturage bagaragaza ko bari bamaranye igihe, gusa batangira kugishyira mu ngiro guhera mu mpeshyi ya 2024, mu kwezi kwa Nyakanga. Abatuye mu midugudu itatu ari yo Nyagahanga, Rushonga na Nyamiyumbo yo mu Kagari ka Saruhembe yari ifite ikibazo cyane cy'amazi bishyize hamwe maze ingo 486 zishakamo ubushobozi zikusanya amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni enye (4,427,000) aho basobanura ko umuryango watangaga amafarannga y’u Rwanda atari hasi y’ibihumbi bibiri ariko nanone atarenze 20,000; hakaba n'abadafite ubushobozi batanze umusanzu wabo binyuze mu Umuganda.
Ibikorwa by’aba baturage mu buryo bw’umuganda w’amaboko babitangiye muri Nyakanga 2024-2025, bagera ku ntego bari bafite bigeze mu gaciro k’amafaranga y ‘u Rwanda asaga miliyoni 13; hakaba n'ibindi bikorwa bisaba ubushobozi nk'ibikoresho bagiye bigurira.
Murihira Edgard, ni umwanditsi w’iri tsinda ry’abatuye mu midugudu itatu yo muri Saruhembe bageze ku ntego yo kwiyubakira umuyoboro w’amazi yagize ati: “Twishatsemo ibisubizo kubera ikibazo cy'amazi twari dufite, kandi ubu twishimiye ko intego twari dufite yagezweho, ubu hari ingo 58 zamaze kugeza amazi mu ngo, abandi baturage bakajya kuvomayo ku buntu bitabagoye.”
Nyuma yo gukusanya aya mafaranga bagiye mu misozi iri mu Murenge baturanye wa Mpanga, amazi bayafatira ku isoko ya Nyagahanga iri mu Kagari ka Bwiyorere,maze hakorwa imiganda bacukura umuyoboro w’amazi bayageza mu gace batuyemo; bakemura ikibazo cyo kutagira amazi bari bafite.
Mu mpera za buri mwaka w'Imihigo, Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu itegura amarushanwa y'umuganda. Amarushanwa y'umuganda ku rwego rw'uturere 7 tugize Intara y'Iburasirazuba, Akarere kacu ka Kirehe niko kabaye akambere (First Class at Province Level) bityo gahita gahagararira Intara ku rwego rw'Igihugu, aho iki gikorwa cy'aba baturage bo mu Kagari ka Saruhembe biyubakiye umuyoboro w'amazi binyuze mu Umuganda aricyo cyatsinze.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025 mu karere haje itsinda riihuriweho na MINADEF, MINALOC& MINAGRI, yasuye Akarere harebwa niba iki gikorwa cy'Akarere ka KIREHE cyakozwe n'abaturage binyuze mu Umuganda wa 2024/2025 cyahabwa amanota kigereranwa n'ibindi bikorwa byatanzwe n'Intara 4 n'Umugi wa Kigali.