BAMWE MU BITABIRIYE EXPO 2025 Y'INTARA BAHAGARARIYE AKARERE BEGUKANYE IBIKOMBE MU BAMURITSE NEZA

Mu imurikabikorwa n'imurikagurisha EXPO 2025 ryamaze iminsi 23 ribera i Rwamagana, ryo ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba ryarangiye tariki 09 Nzeri 2025, mu bamuritse ibikorwa byabo bari baserukiye akarere bagera kuri 14, ku musozo waryo babiri muri bo bahembwe mu beza bamuritse ku rwego rw'Intara.

Mu muhango wo gusoza iyi EXPO 2025 yo ku rwego rw'Intara byanitabiriwe n'umuyobozi Bwana Rangira Bruno, yashimiye abafatanyabikorwa na ba Rwiyemezamirimo bitabiriye iyi expo.

Muri iri murikagurisha ryari ryatangiye kuwa 18 Kanama 2025, Koperative y'Abarobyi b'amafi mu biyaga bya Nasho na Mpanga -KOADUNA yegukanye igikombe ku mwanya 3 cy'uwamuritse neza bamuritse ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi; yaje ku mwanya wa Gatatu(3rd best exhibitor).

Naho umufatanyabikorwa w’Akarere YEAN wita ku guhanga umurimo ku rubyiruko binyuze mu buhinzi, na we yegukanye igikombe (2nd Best Exhibitor) mu buhinzi n’ubworozi.  Habayeho kandi no gusinya amasezerano y’imukoranire hagati y’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe na Chairperson wa PSF Kirehe.