Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye azashyirwa mu Gitabo
Tariki 14/04/2022 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyeho imibiri isaga ibihumbi 58,kuri uwo munsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 yabonetse mu mirenge ya Gatore, Mushikiri,Kigina na Nyarubuye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yabwiye abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 28 ko umwaka utaha hateganijwe ko hazasohoka igitabo gikubiyemo ubuhamya n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyarubuye.
Mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ku itariki 14 Mata i Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko amateka yabereye i Nyarubuye agiye kwandikwa,
Nduwimana Bonabanture Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe yavuze ko Jenoside yakorwe Abatutsi I Nyarubuye ari amatek agomba gukomeza kwibukwa ariko yibutsa abacitse ku icumu gukomeza bibuka ariko biyubaka.
Nduwimana muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 yavuze ko abacitse ku icumu bifuza ko hakorwa ubushashatsi, bukibanda cyane ku bukana abicanyi bari bafite bica Abatutsi mu cyahoze ari Komine Rusumo ari naho Nyarubuye yabarirwaga agasaba ko bifuza ko byakwandikwa mu gitabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel tariki ya 14/04/2022 wifatanyije n’abaturage n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyarubuye, yavuze ko hakwiye ubufatanye mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ubufatanye mu gukomeza gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside asaba abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi I Nyarubuye ku nshuro ya 28 “ kwibuka biyubaka”.