AMAGURIRO MATO 'SELLING POINTS' AFASHA MU KWIHUTISHA ITERAMBERE NO GUHANGA IMIRIMO

Selling Point iri i Gatore

Mu rwego rwego rwo guhanga imirimo ishingiye ku bucuruzi buciriritse, kwihutisha iterambere, kwirinda ubucuruzi bw’akajagari, no guteza imbere ubucuruzi bw’umusaruro uboneka mu karere kacu; hirya no hino hagenda hubakwa amaguriro mato “Selling Points”.

Aya maguriro mato ashyirwa ahantu byorohereza abaguzi barimo n’abashobora kuba bari mu ngendo basuye cyangwa banyuze mu karere guhaha ibicururizwamo, bigizwe n’umusaruro wera mu mirenge igize Akarere kacu nk’ibitoki, imboga n’imbuto n’ibindi. 

Umwe mu bagore bakorera ubucuruzi bw'inyanya mu gasoko gakorerwamo n'abibumbiye muri Koperative KODUUIGA ukorera ubucuruzi bwiganjemo ubw'imboga, imbuto n'ibitoki mu Murenge wa Gatore, mu Kagari ka Muganza, avuga ko ubucuruzi akora bumufasha mu mibereho ye, ati: “Nza hano nkacuruza, nshuruza inyanya kandi zimfasha kwishyurira abana banjye amashuri no kutangira Mituweli ku gihe.”

Hari n’iguriro rito riherutse kuzura mu Murenge wa Kirehe, mu gasantere k’ahitwa Rutonde.

Agaruka ku kamaro k'aya magaruriro mato, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, yanavuye ko iyubakwa ryayo rigamije koroshya uburyo umusaruro uboneka mu karere ugezwa ku baguzi no gufasha by’umwihariko abagore bifuza gukora ubucuruzi, ati: "Ikigamijwe ni uko dufite ikibazo cy’umusaruro ukomoka mu Karere ka Kirehe abantu badakunze kubona kandi uhari, dufite ibitoki, tweza inanasi ku bwinshi, n’imbuto n’imboga, turashaka ko abantu bagira ahantu heza babigurira kuko byagaragaye ko ibihingwa bya Kirehe abantu babikunda.”

Abakorera muri ayo ma ’SELLING POINTS' bibumbira muri koperative kugira ngo bikorera hamwe, ndetse no kwiteza imbere byihute.

Udusoko duto nk’aka kari i Gatore, kandi turi na Rutonde mu Murenge wa Kirehe, na Rwanteru mu Murenge wa Kigarama kandi hari gahunda yo kutwongera.