AKARERE KAJE KU MWANYA WA KABIRI MU GIHUGU MU GUTSINDISHA NEZA MU CYICIRO GISOZA AMASHURI YISUMBUYE 2024-2025

Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa Kabiri mu Gihugu mu gutsindisha neza mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025, mu manota yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 01 Nzeri 2025. 

Akarere kaje ku mwanya wa kabiri, aho abanyeshuri bashoje icyiciro cy'amashuri yisumbuye bakoze ibizamini batsinze ku gipimo cya 95.6%.

Akarere ka Kirehe kari gaherutse kuza ku isonga mu Gihugu hose mu gutsindisha neza mu byiciro by'amashuri abanza(PL) n'icyiciro rusange(S3).