AKARERE KAJE KU MWANYA WA 3 MU KWESA IMIHIGO YA MUTIMAWURUGO 2024-2025

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, ashyikiriza umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore mu karere Mme Mukaneza Pelagie igikombe

Mu nteko rusange y'Inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Kane, mu turere turindwi tugize Intara, Akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa 3 mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka 2024/2025. Ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye abagize Inama y'Igihugu y'abagore -CNF Kirehe ku bwo kwesa imihigo.

Umuyobozi w‘Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Madame Mukaneza Pelagie, na bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu nama y'Igihugu y'abagore mu karere bitabiriye  inama rusange y'inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'intara y'iburasirazuba.

Muri iyi nama hagaragajwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024/2025 maze hasinywa n'imihigo y'inama y'Igihugu y'Abagore 2025/2026.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, yashimiye uruhare rw' umugore n'umukobwa mu iterambere  ry'Igihugu muri rusange n'iry'umuryango by'umwihariko. Yasabye abagore gukomeza kwita ku bibazo byugarije umuryago ariko by'umwihariko yabasabye kwita  ku isuku n'isukura.

Hashimiwe uturere twitwaye neza, aho Akarere ka Kirehe kabonye umwanya wa Gatatu ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba kagashyikirizwa igikombe na Guverineri w'Intara.