AKARERE KAHAWE IGIKOMBE CYO KUBA INDASHYIKIRWA MU BIKORWA BY'UMUGANDA MU MWAKA 2024-2025 KU RWEGO RW' IGIHUGU

Umurenge wa Mahama wo mu Karere kacu, washyikirijwe ibihembo birimo igikombe cy'indashyikirwa giherekejwe na Sheke y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu(1.500.000) kubera ko ariwo wakoze igikorwa cyahize ibindi mu Gihugu hose binyuze mu Umuganda wakozwe n’abaturage; muri uyu mwaka wa 2024-2025.

Ni igikombe washyikirijwe ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena, mu Kagari ka Saruhembe, Umudugudu wa Kanombe kubera igikorwa abatuye mu Kagari ka Saruhembe, Umurenge wa Mahama bakoze cyo kwiyubakira umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero biranga 8, bakikemurira ikibazo bari bafite cyo kutagira amazi meza hafi yabo.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Mahama, Akagari ka Saruhembe by’umwihariko ku bikorwa by’umuganda bakoze, no kuba bashyikirijwe igihembo nk’abakoze igikorwa cy’umuganda cy’indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu, asaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuganda.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Bwana Kayigana Godfrey yavuze ko impamvu igikorwa abatuye Saruhembe, mu Murenge wa Mahama ari cyo cyabaye icya mbere ari uko abaturage bishyize hamwe, kandi bagakora igikorwa gifitiye akamaro abantu benshi; abasaba gukomeza gukora ibikorwa byiza.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence yashimiye abaturage bo muri Mahama kuba baregukanye igikombe cy’umuganda ku rwego rw’Igihugu, ati: "Abatuye Rushonga by’umwihariko mwarakoze, bivuze ko mwumva gahunda yo kwiyubakira Igihugu binyuze mu maboko yacu mu muganda. Mwakoze umuyoboro w’amazi kugira ngo mugire amazi meza.”

Yasabye abaturage kubungabunga ibdukikije, guharanira kugira umuryango mwiza uteye imbere kandi utekanye, ufite abana bafite imikurire myiza, kugaburira abana indyo yuzuye; imiryango ibane nta makimbirane, guharanira kugira umudugudu utarangwamo icyaha, no kwimakaza isuku n’isukura.