AKARERE KA KIREHE KATANZE IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA KU BOROZI
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26/01/2022, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yatangije igikorwa cyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu ku borozi bari bamaze imyaka isanga 20 badafite uburengazira ku butaka bwabo mu Mirenge ya Nyarubuye na Mpanga.
Atangiza igikorwa UMuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yamenyesheje abarozi ko igikorwa cyo kubaha ibyangombwa bya burundu kigamije kubaha uburenganzira ku butaka bwabo akaba yagize ati: “Ibyangombwa by’ubutaka bizafasha aborozi kugana amabanki n’ibindi bigo by’imari bikazatuma bongera umusaruro uturuka mu bikorwa by’ubworozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yibukije aborozi ko bagomba gusinya amasezerano yo kuzamura umusaruro w’umukamo kandi bakubahiriza icyemezo cyo kutarenza ubuso bwa 30% mu bikorwa by’ubuhizi bukorwa mu rwuri.
Ibyangombwa by’ubutaka bya burundu byahawe aborozi 114 bari mu matsinda 47 kubuso bungana na Hekitari 555. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko mu gikorwa cyo gukosora ibyangombwa Akarere kagaruje hekitari 275 abaturage bari bariyanditseho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yatangaje ko igikorwa cyo gutanga ibyangombwa kizakomereza mu Mirenge ya Mpanga na Nasho.
Muri iki gikorwa Akarere karatanga ibyangombwa by’ubutaka ku baturage bari barahawe inzuri muri 2003 ariko bikagaragara ko hari bagenzi babo bagiye babwiyandikaho naho abaturage bigabije ubutaka bwa leta.
Igikorwa cyo gutanga ibyangombwa kikaba cyaritabiriwe n’abagize Komite y’Umutekano y’Akarere ka Kirehe hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste.