Akarere ka Kirehe bibutse Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 ku cyambu cya Migera
Kuri uyu wa 07/04/2018, mu kagari ka Nasho mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri uyu murenge aho kwibuka byatangijwe no gushyira indabo ku cyambu cya Migera ku ruzi rw’Akagera mu rwego rwo kwibuka Abatutsi batawe mu Kagera.
Munyaneza Frederic umwe mu barokotse banyuze ku cyambu cya Migera yavuze ko
ko ubwo bari bahungiye kuri icyo cyambu interahamwe zahiciye abantu benshi bakizwa na bamwe bari bahafite amato.
Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abaturage gukomeza kurushaho kwimakaza ubumwe barwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi, yakomeje asaba kwirinda ivangura n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside akaba asaba abatuye Mpanga n’Akarere muri rusange kwirinda amacakubiri aho ava hose.
Depite Mujawamariya Berthe wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenocide yatangiye mu myaka ya 1963 igenda yigishwa abayobozi izakugera no mu baturage aribyo byateye Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kugira ubuyobozi bubi butakundaga abaturage ahubwo bukabiba urwango mu baturage bushingiye ku bwoko,ariko ubu hari ubuyobozi bukunda abaturage kandi bukorera abaturage.
Ubu umubare nyawo w’abatutsi biciwe ku cyambu cya Migera nturamenyekana bitewe n’abantu benshi bahanyuze abandi bagatabwa mu Kagera baturutse ahantu hatandukanye,bityo kumenya abahaguye bikaban bigoye.
Abatanze ubuhamya bakaba bavuga ko ku cyambu cya Migera hamwe n’icyambu cya Rushonga hatujwe abantu muri 1982 birukanwe muri Uganda n’uwari Perezida Milton Obote muri 1991 nibwo batangiye kubica babita ibyitso by’inkotanyi barakomeza no muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro ya 24 hibukwa Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda iragira iti: “Kwibuka twiyubaka”.