Abunzi bashimiwe imikorere yabo ariko basabwa kwirinda ruswa mu kazi kabo ka buri munsi
Kuri uyu wa 09/11/2017, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda,Johnston Busingye,yasuye Akarere ka Kirehe aho yatangiye ikiganiro mu murenge wa kigarama yasabye inzego abunzi kwirinda ruswa mu kazi kabo ka buri munsi ,akaba yabibibukije mu murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe aho yashimiye Akarere ka Kirehe ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera kuba abunzi bose bakorera mu Karere barahawe amari.
Minisitiri yibukije abunzi ko bagomba kwibuka kwirinda ruswa n’amazina bayita,yashimiye akarere ka Kirehe ku kuba barafatanije na Minisiteri y’ubutabera bityo abunzi bose bakorera mu karere ka Kirehe uko ari 504 bakaba barahawe amagare,yabye gukomeza gukurikirana ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato,asaba gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge hamwe n’ihohoterwa rikorwa abagore.
Minisitiri w’ubutabera kandi yibukije abaturage ko gahunda y’ubudehe ari ukugira ngo abantu bashake uko batera imbere aho kuguma mu cyiciro barimo yagize ati: “Icyiciro cy’ubudehe cya mbere n’icya kabiri bibereyeho kugira ngo ababirimo babivemo ntago biriho kugira ngo babigumemo”.
Yasabye abantu bakunda guhora mu manza ko bakwiye kujya bajya mu nkiko babanje gushishoza ku byo baburana kuko biteza igihombo no gutakaza umwanya utuma badakora ibikorwa bibateza imbere
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Geral yashimiye Minisiteri y’ubutabera ku bufatanye n’Akarere mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abaturage babona ubutabera bubereye buri wese akaba yashimiye ku magare batanze ku bunzi.
Mu mwaka w’imihigo wa 2016/2017 kimwe no mu tundi turere,ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera uturere twose twahawe amagare yari agenewe guhabwa abunzi ku rwego rw’umurenge naba Perezida ku rwego rw’utugari.
Akarere kahawe amagare 144 ariko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwahize gutanga amagare ku bunzi bose bo mu Karere bityo hagurwa amagare 360 yahawe Abunzi bandi bari basigaye hakaba haratanzwe amagare 504.