ABITABIRIYE EXPO 2025 Y’INTARA BAHAGARARIYE AKARERE BISHIMIYE AMAHIRWE BABONYE YO KUMENYEKANISHA IBYO BAKORA

Abikorera bo mu Karere ka Kirehe bitabiriye imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba riri kuba kuva tariki 18 Kanama, rikaba rizasozwa tariki 09 Nzeri 2025, bashimira Leta ku mahirwe bahawe yo kumurika ibyo bakora, kubimenyekanisha, kugurisha no kwigira ku bandi; ku buryo bahamya ko kwitabira EXPO2025 y’Intara byabagiriye akamaro cyane.

By’umwihariko abikorera baserukiye Akarere kacu muri iyi EXPO 2025 bari kumurika ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ubugeni n’umuco, ubucuruzi, kwita ku bidukikije, isuku n’isukura, na serivisi; bose hamwe bagera kuri 14.

Mu bitabiriye harimo Koperative y’Abarobyi Dusabane Nasho(KOADUNA) igizwe n’abanyamuryango bakorera uburobyi mu biyaga bya Nasho na Mpanga, Koperative EJO HEZA igizwe n’abahinzi 822 bakora ubuhinzi bw’urusenda kuri hegitari 100 mu Murenge wa Kigarama bakarutunganya ku buryo barugurisha rwumye; kuri ubu bakaba baratangiye n’ urugendo rwo kurutunganyamo umushongi,

Koperative KAKIRA yo mu Murenge wa Kigina, ikora imitako y’Imigongo mu rwego rwo gusigasira umuco n’amateka, Koperative KOPAKI y’abavumvu, yamuritse ubuki bw’umwimerere n’amavuta itunganya mu bishashara,  IKIREZI bakora ibirimo amavuta y’umwimerere yo kwisiga, Imibavu, isabune yo gukaraba n’ibindi bifite umwihariko wo kuba bikorwa mu bimera, na ANIMA yo mu nkambi ya Mahama bakora isabune y’amazi[Liquid Soap].

Abandi ni CTAGA Uburyohe Company Ltd, bakora Divayi y’inanasi mu Murenge wa Gahara, Koperative TUZAMURANE y’abahinzi b’inanasi na gaperi mu Murenge wa Gahara, Uruganda rwa Kirehe Rice rugura rukanatunganya umuceri, BINYA LTD ifite ISHINGIRO Shop, Umuryango REDO ukora ibijyanye no kurengera ibidukikije, AYATEKE STAR Company Ltd ikora ibijyanye no kubaka imiyoboro y’amazi, Ikigo cy’Akarere cy’isuku n’isukura cyubatswe ku bufatanye kandi giterwa inkunga n’umushinga Isoko y’Ubuzima; n’Umuryango YEAN wita ku guhanga umurimo ku rubyiruko binyuze mu buhinzi.

Ku buryo bw'umwihariko, abahagarariye Akarere muri iyi Expo 2025 iri kubera i Rwamagana bahamya ko yababereye iy'umumaro cyane. Nizeyimana Aniella, ukora isabune y’amazi mu nkambi ya Mahama, yagize ati: “Ndashimira akarere, nkashimira HCR kuba barantoranyije mu bandi nkaba naritabiriye iyi EXPO2025, naracuruje kuko ubu maze gucuruza utubido turenga 80, Produits zanjye zaramenyekanye, nabonye amasoko y’abo nzajya ndanguza.”

Ndungutse Jean Damascene wari uhagarariye Koperative KOADUNA y’abarobyi b’amafi i Nasho, yagize ati: “Turashimira Akarere n’Ubuyobozi muri rusange ku bw’aya mahirwe yo kwitabira iyi EXPO y’Intara, twagize amahirwe yo kumurika ibyo dukora, ariko twanagize amahirwe yo kugurisha, kuko nk’ubu kuva itangiye tumaze kugurisha amafi ibiro bigera muri 600; twungutse n’ubumenyi bw’uko twatangira gutekereza ku mushinga wo kumisha amafi.”

Umubyeyi witwa Uwimana Angelique wari hagarariye Koperative KAKIRA ikora imitako y’Imigongo na we ahamya ko babashije kumenyekanisha kurushaho ibyo bakora no guhura n’abandi.

Naho Mukandengo Joselyne wari ahagarariye Koperative EJO HEZA y’abahinzi b’urusenda mu Murenge wa Kigarama, yagize ati: “Koperative EJO HEZA, twagize amahirwe yo kubonana n’abandi bamuritse ibintu bitandukanye habaho kwigiranaho, twungutse ubumenyi bw’uko abanda babigenza, kandi ibyo dukora byaramenyekane biva ku rwego rw’Akarere, ubu byageze ku rwego rw’Intara n’Igihugu.”