ABAYOBOZI N'ABAKOZI MU KARERE BASOBANURIWE IMIKORERE YA RFI MU BUKANGURAMBAGA BWA ‘SOBANUKIRWA RFI 2025’

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye amahugurwa
Lt Col Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFI
Mme Mukaneza Pelagie, Visi Perezida w'inama Njyanama y'Akarere

Kuri uyu wa Gatatu, Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera [Rwanda Forensics Institute-RFI] cyakoreye ubukangurambaga bwiswe  ‘Sobanukirwa RFI 2025’ ku bayobozi n'abakozi mu byiciro bitandukanye mu Karere; kuri serivisi iki kigo gitanga.

Vice Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Mme Mukaneza Pelagie yashimye Rwanda Forensic Institute (RFI) ku bikorwa bitanga umusaruro mu gukemura ibibazo by'amakimbirane, avuga ko ari umwanya wo gukomeza gutanga ubutabera bwuzuye no kugeza amakuru ku bantu benshi.

Lt Col(Rtd) Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensics Rwanda-RFI) yasabye abayobozi kwifashisha serivisi za RFI mu gukemura ibibazo by'abaturage no gutanga ubutabera bunoze, ashimira ibyiciro by'abaturage babagana mu buryo bwo gushaka ubutabera bunoze. 

Yavuze kandi ko mu Karere ka Kirehe hari mu hazashyirwa ishami ry’iki kigo mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi iki kigo gitanga.