ABAYOBOZI N’ABAKOZI B’AKARERE BASUYE AHANTU NYABURANGA MURI NASHO

Abayobozi n’abakozi b’Akarere basuye ahantu nyaburanga mu Murenge wa Nasho harimo umusozi wa Nyamurindira no ku isumo rya Kazirankara, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa buri mwaka tariki 01 Gicurasi, muri uyu mwaka wa wa 2025 abayobozi n’abakozi ku rwego rw’Akarere bitabiriye urugendo rwo gusura zimwe muri site z’ubukerarugendo mu murenge wa Nasho.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno ari kumwe n’abandi bayobozi n'abakozi b'Akarere n’inzego z’umutekano basuye aharimo isumo rya Kazirankara, bazamuka umusozi wa Nyamurindira ndetse baganira ku mateka n’ibyaranze umuco w’i Gisaka mbere y’umwaduko w’abazungu nko gutarama, kumasha, kubyima, n’ibindi; nabo bafata umwanya wo gukomeza gukora bimwe muri izi gahunda mu gusigasira umuco.

Gusura ahantu nyaburanga hirya no hino mu Karere bigaragaza hari ibikorwa by’ubukerarugendo byinshi abantu basura, aho abantu batembera bakaruhuka, bakamenya amateka; mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu Gihugu cyangwa ubushingiye ku gusura ahantu n’ibyiza nyaburanga.

Akarere ka Kirehe gafite ibyiza nyaburanga bigatatse harimo:Ibitare bya Nyarubuye biherereye mu Murenge wa Nyarubuye bibereye amaso ubihagazeho aba yitegeye ibiyaga bya Cyambwe na Mpanga, ishyamba ribereye ijisho usanga mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Ntaruka mu Mudugudu wa Kabusunzu ku musozi witwa Rwarukunkumukwa, ibiyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga, ibyanya bihuje byuhirwa bya Mpanga, Nasho na Mahama, umusozi wa Nyamurindira, udusozi twa Bwiza budashira irora, amahoteri n’ibindi.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, gaherereye mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’Igihugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Akarere ka Kirehe gafite imirenge 12 utugari 60 imidugudu 612 ubuso bwako bungana na 1,118.5 (km2).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buha ikaze buri wese gusura aka karere gusura ibice nyaburanga n’amateka yihariye ashingiye ku muco mu Karere.