Abayobozi mu nzego zitandukanye barishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2016/2017 kandi ngo biteguye gukomeza kwesa imihigo
Mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Kirehe yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3/11/2017, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yasabye Abayobozi kongera imbaraga mu byo bakora bagaharanira guteza imbere Umuturage n’aho bayobora.
Iyi nama ya Komite Mpuzabikorwa yahuje Abayobozi kuva ku mudugudu, Abayobozi b’Utugari,Imirenge, Abafatanyabikorwa , Inzego z’Umutekano n’abandi, berekwa uko Akarere kesheje Imihigo y’Umwaka wa 2016/2017 ndetse no bungurana ibitekerezo banafata ingamba zo kwihutisha Imihigo ya 2017/2018.
Abari muri iyi nama bishimiye uburyo Akarere gakomeje gutera imbere kuko mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017 kaje ku mwanya wa Karindwi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Muzungu Gerald yagaragarije abitabiriye iyi nama ya Komite Mpuzabikorwa uko Akarere kesheje Imihigo y’umwaka wa 2016/2017 ndetse n’ibikubiye mu mihigo ya 2017/2018. Abayobozi bari muri iyi nama bishimiye ibyagezweho mu mwaka wa 2016/2017 nko guhuza ubutaka ku buso bwa 66,686 Ha, Abaturage bafitte Umuriro w’amashanyarazi biyongereyeho 4.3% , aho mwaka wa 2016/2017 bari 17,377 bagera ku 20,761. Abaturage 2,541 bahawe inkunga y'ingoboka muri gahunda ya VUP abandi 1,410 bahawe Inka muri gahunda ya Girinka.
Uretse gufasha Akarere kwesa Imihigo ya 2016/2017, Abaturage bakaba barafashije Akarere kwesa iyi mihigo binyuze mu miganda, Abaturage bitabiriye Umuganda (96%), bakora ibikorwa bifite agaciro ka 695,248,265 Frw.harimo no kuba abatuye Nyamugari barubatse ivuriro binyuze mu miganda bituma aka Karere kaba aka mbere mu bikorwa by’umuganda.
Muri iyi nama,Imirenge ya Kigarama,Nyarubuye na Kigina yashimiwe ko yitwaye neza mu kwesa Imihigo ya 2016/2017 ikaza mu myanya ya mbere.
Umurenge wa Kigarama wahawe igikombe
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred yashimiye abayobozi ba Kirehe ingufu bashyize ku mihigo, abasaba gukomeza Ubufatanye no gukoresha imbaraga ntibirare kugirango Imihgo ya 2017/2018 izagerweho neza. Yagize ati:‘‘Twese uko turi aha icyo twahitamo nicyo Kirehe yaba, dushyize hamwe, twese tugakorera Kirehe n’imbaraga zacu zose, twagera ku iterambere twifuza. ”
Abayobozi mu nzego zose kandi basabwe kwita ku isuku no kuyishishikariza abaturage haba ku mibiri, aho bakorera, mu mashuri n’ahandi. Basabwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bihungabanya umutekano, kugira umuco wo kuzigama mu rwego rwo gukomeza guteganyiriza ejo hazaza.Iyi nama Mpuzabikorwa yari ifite Insanganayamatsiko igira iti: “Igenamigambi rishingiye ku muturage n’uruhare rw’abafatanyabikorwa ,inzira yo kwesa imihigo.”