ABAYOBOZI B'INTARA BASUYE AKARERE MURI GAHUNDA YO GUSUZUMA AHO IMIHIGO Y'AKARERE YA 2024/2025 IGEZE
Kuri uyu wa Kabari tariki 20 Gicurasi 2025, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, ari kumwe n'inzego z'umutekano ndetse n'itsinda ry'abakozi b'Intara basuye Akarere kacu muri gahunda yo gusuzuma aho imihigo y'Akarere ya 2024/2025, igeze ishyirwa mu bikorwa, no kujya inama ku hakigaragara imbogamizi.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yagaragaje ko Akarere ka Kirehe gafite imihigo 117, ikaba igeze ku kigero cya 94.2%, ishyirwa mu bikorwa. Iyo mihigo iri mu nkingi y'ubukungu ni 27, mu Mibereho myiza y'abaturage ni 68, naho imihigo iri mu Miyoborere myiza ni 22.
Guverineri yashimiye Akarere ka Kirehe aho kageze gashyira mu bikorwa imihigo y'uyu mwaka 2024/2025 n'intambwe kateye mu kugabanya ubukene nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y'ingo EICV7 bwatangajwe muri Mata 2025, asaba ko imihigo ikiri inyuma yakwihutishwa kugira ngo uyu mwaka uzarangira mu kwezi gutaha kwa Kamena 2025 izabe yeshejwe.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (#EICV7), bukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare byerekana ko kaje ku mwanya wa 5 mu Gihugu mu kugabanya ubukene mu baturage.
Itsinda ry'Abayobozi bavuye ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba riri gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa rirakorera mu Karere kacu kuri uyu wa Kabiri tariki 20 no kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.