ABAYOBOZI BASUYE AHARI KUBAKWA INZU ZIZATUZWAMO ABAGIZWEHO INGARUKA N'IYUBAKWA RY'URUGOMERO RW'AMASHANYARAZI RWA RUSUMO

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere Madame Uwimpuhwe Florentine, ari kumwe n'abakozi mu ishami ry'ubutaka n'ibikorwaremezo yakiriye Itsinda ry'Abayobozi bo muri Kompanyi ya Rusumo RPCL(Rusumo Power Company Limited ryari riyobowe na Bwana Ntare Karitanyi, Umuyobozi mukuru wa RPCL ndetse n'abo muri Banki y'Isi aribo Madame Umugwaneza Clementine na Madame Callie Phillips; basuye ahari kubakwa inzu zizatuzwamo abagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo.

Barebeye hamwe aho ibikorwa by’uyu mushinga bigeze, aho rwiyemezamirimo yavuze ko imirimo igeze hejuru ya 85%, bemeranya ko hakorwa ibishoboka ku buryo imirimo yose irangira vuba, abaturage bagatuzwa muri izi nzu.

Ni inzu ziri kubakwa mu Murenge wa Kigarama, mu Kagari ka Nyankurazo, hafi y'umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, biteganyijwe ko zizatuzwamo imiryango irenga 80.

Nyuma yo kuva ku Rusumo, abakozi bahagarariye Banki y’Isi bakomeje basura inzu y’imikino n’imyidagaduro (Gymnasium] ubu yamaze kuzura, nayo yubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi binyuze muri RPCL.