ABATUYE MU BICE BY’ICYARO BISHIMIRA KO IMODOKA ZA RITCO ZABOROHEREJE INGENDO
Imihanda yo mu bice by’icyaro mu karere kacu na yo ni nyabagendwa. Kuri ubu abatuye n’abagana mu bice by’icyaro by’umwihariko mu mirenge ya Nyarubuye, Nasho, Mpanga na Mahama bishimira ko imodoka za RITCO ziborohereza ingendo zibasanze cyangwa zibageza muri ibyo bice.
Mukashyaka Divine utuye wo mu Kagari ka Kankobwa, Umurenge wa Mpanga avuga ko iyi modoka yaziye igihe, ati: “Twarishimye cyane kuko mbere twaburaga uko tugenda, moto zikaba zihenze kuko baducaga 4000Frw kuva Rusha kugera i Nyakarambi; none kuri iyi modoka ya Ritco ni 1500Frw”.
Hakizimana Polycarpe, Umuyobozi w’ishami rya RITCO-Ngoma[ukurikirana igice cyo kuva Kabarondo mu Karere ka Kayonza no mu turere twa Ngoma na Kirehe] wagize igitekerezo bwa mbere cyo kugeza izi modoka mu bice by’icyaro mu karere, avuga ko gushyira imodoka mu bice bya Nyarubuye, Mushikiri, Nasho na Mahama byatewe n’uko babonye imihanda yaho ari myiza kandi bigaragara ko hari abaturage bakenera gukora ingendo.
Kuri ubu mu Karere kacu by’umwihariko imodoka za RITCO zigana mu byerekezo bya Kigali-Nasho, Kigali-Rusumo, Kigali-Mahama, Kigali- Nyarubuye, hari n’ibindi byerekezo bashobora kuzashyiramo imodoka; Ubuyobozi bukaba bushima imikoranire n’iyi kampani ndetse n’izindi Kampani zitwara abagenzi zikorera mu karere.