ABATURAGE BO MU MURENGE WA NASHO BAGIYE KWEGEREZWA AMAZI MEZA KU BUFATANYE NA WATER AID RWANDA

Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yaganiriwemo iby'umushinga ugiye kugeza amazi meza muri Nasho ku bufatanye na Water Aid Rwanda

Ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa Water Aid Rwanda abantu barenga ibihumbi 53,000 bagiye kwegerezwa amazi meza, aho muri iki cyumweru Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yagiranye inama n’umufatanyabikorwa Water AID Rwanda uhagarariwe na Valens Dushimimana ari kumwe na Albertine Muziranenge bari n'itsinda rya  WASAC Rwanda/ Kirehe barebera hamwe imiterere y'uyu mushinga wo kwegereza abaturage bo mu murenge wa Nasho amazi meza.

Dushimimana Valens  yavuze ko ku bufatanye na Water AID Rwanda hazubakwa umuyoboro w’amazi ureshya n'ibirometero 30 ukazageza amazi meza ku bantu barenga ibihumbi 53,000 mu Murenge wa Nasho hakaba hazubakwa n’ibigega bitanu bibika amazi hamwe n’amavomo rusange 26.

Muri uyu mushinga kandi hakazajya hazanatangwa ubutumwa bukangurira abaturage kwimakaza  isuku n’isukura aho batuye n’aho bakorere.

Mu gihe uyu mushinga uzaba ushyirwa mu bikorwa kandi Dushimimana yagaragaje ko bazubaka n'ubwiherero ku bigo by’amashuri bitatu: Cyambwe, Nyabubare na Rugoma hamwe na block y’ubwiherero mu kigo Nderabuzima cya Mulindi, bakazatanga n’amahugurwa atandukanye mu bigo by’amashuri, mu baturage hamwe no ku bacunga amazi (Private operators).

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yashimiye umufatanyabikorwa Water AID Rwanda ku bufatanye muri iki gikorwa.