ABATURAGE BO MU MURENGE WA GATORE BISHIMIRA KO BAKOREWE AMATERASI Y'INDINGANIRE

Mu gice cyakozwemo amaterasi y'indinganire mu Kagari ka Nyamiryango

Abaturage bo mu kagari ka Nyamiryango, mu Murenge wa Gatore bafite imirima yakozwemo amaterasi y'indinganire bashima iyi gahunda ya Leta kuko kuyahingamo byatumye umusaruro wiyongera, bakabasha kurwanya isuri, kandi bakabona n'ubwatsi bw'amatungo buhingwa ku mirwanyasuri.

Muri uyu murenge ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije-REMA, aya materasi y’indinganire aherutse kuhakorwa ku buso bwa hegitari zisaga 110 akaba ahingwaho n’abahinzi barenga 390. Muri bo hari abagaragaza ko bahinduye imyumvire bari bafite mbere ku bijyanye no gukorerwa amatarasi y'indinganire mu mirima, nyuma yo kubona ibyiza byayo.

Mu baturage bo mu Kagari ka Nyamiryango baganiriye n'itangazamakuru harimo, Kayitesi Ruth wagize ati: “Mbere Ubuyobozi bwaje kutubwira ibyiza by’amaterasi ariko ntitubyumve, nyuma twaje kwemera badukorera amaterasi. Ubundi mbere aha wahateraga umwumbati ntube warenga iyogi, twashakaga kuhatera ishyamba kuko byari bimaze kwanga, umusaruro wari warabuze. Gusa ubu twabonye amaterasi, tureza. Turashimira ubuyobozi bwacu bwarebye kure bukaduha amaterasi.”

Hakizimana Landward na we yagize ati: “Ubu hano dufite inyungu zikomeye, ubundi mbere wasangaga duhinga ariko ibihingwa bigatwarwa n’imvura ariko ubu turahinga neza nta kibazo. Ubundi mbere bijya gutangira ntabwo amaterasi twayumvaga neza, twumvaga ko baje gutubya umurima wacu kandi bajyaga batubwira ko ahantu hari amaterasi hatera neza, ariko ubu tureza neza. Mbere nahingaga mu kajagari kuko nezaga ibiro 50 ariko ubu neza hafi ibiro 400, urumva ko amaterasi yadufashije cyane. Ikindi kandi, urabona ko hariho n’ubwatsi bw’amatungo, inka zacu nazo zimeze neza.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste avuga ko ahantu hatahingwaga iyo hashyizwe amaterasi hatangira guhingwa abaturage bakahabyaza umusaruro.