ABATURAGE BATANGARIJWE UBURYO BWO KWISHYURA MITUWELI HASHINGIWE KU MAKURU YO MURI SISITEME IMIBEREHO
Mu nteko y’abaturage yateranye kuri uyu wa Kabiri, mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Musaza, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yasobanuriye abaturage uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli ya 2025-2026 hashingiwe ku makuru yo muri Sisiteme nshya yitwa ‘Imibereho’ yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe.
Aya makuru y’uko hatangijwe uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hagendewe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho, kandi yanatanzwe hirya no hino mu nteko z’abaturage aho zateranye hose mu tugari tugize akarere kacu kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, kimwe no hirya no hino mu Gihugu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga, yibukije abatuye mu Murenge wa Musaza akamaro ko kwishyura Mituweli ku bagize umuryango wose ku gihe, kuko bitanga umutekano w’ubuzima, umuntu agakora ibikorwa bye bya buri munsi kugira ngo yiteze imbere; ariko akaba yizeye neza ko igihe cyose yagira ikibazo cy’uburwayi cyangwa impamvu yatuma ajya kwa muganga yakwivuza nta mbogamizi kuko aba yaratanze Mituweli.
Yanabashimiye ko imyumvire yabo kuri gahunda yo gutanga imsanzu y'ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli iri ku rwego rwiza, abasaba kujya baharanira kuyitanga mbere y'uko umwaka nyirizina bayitangiye ngo bazayivurirwego ugera, kugira ngo ahubwo bajye batangira umwaka abagize urugo rwose barujuje imisanzu isabwa baranayitanze 100% ku buryo uwatungurwa n'uburwayi yahita yivuza nta kibazo cy'amafaranga agize.
Visi Meya Mukandayisenga yabwiye abaturage ko ibyajyaga bikoreshwa by’ibyiciro by’ubudehe mu kwishyura Mituweli byavuyeho, bisimburwa n’iyi Sisiteme Imibereho kandi ariyo nziza kuko igamije guhuza amakuru y’imibereho y’abaturage no koroshya imitangire y’izindi serivisi umuturage akenera.
Abaturage banasobanuriwe ibyo kugenzura mbere yo gutanga Mituweli ya 2025-2026, ko harimo kuba Urugo rwishyura Mituweli rugomba kuba rubaruye muri iyi Sisiteme Imibereho, aho kureba ko urugo rubaruye umuturage ashobora kubyikorera akoresheje telefone ye agakanda *195# agakomeza, ngo iyo asanze urugo rutabaruye cyangwa rwanditsweho amakuru agomba gukosorwa, umuturage agana ibiro by’Akagari atuyemo agafashwa.
Abaturage kandi basobanuriwe ko nyuma yo gusanga byose bimeze neza muri Sisiteme Imibereho, urugo rutangira kwishyura Mituweli rukoresheje uburyo rwahisemo, bwaba kwishyura banyuze ku rubuga Irembo, MTN MoMo, MobiCash, SACCO cyangwa Banki ya Kigali.