ABATURAGE BASABWE GUHORA BIBUKA IBIKORWA BYAKOZWE N'INTWARI BAHARANIRA NO KUBISIGASIRA
Kimwe no hirya no hino mu Gihugu, mu Karere kacu tariki 01 Gashyantare mu mirenge yose y'Akarere habaye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 32, ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Umuyobozi w'akarere ari kumwe n'abandi bayobozi, inzego z'umutekano, bifatanyije n'abaturage mu Murenge wa Nyamugari mu Kagari ka Kagasa kwizihiza ibi birori.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, yabwiye abaturage ko bakwiye guhora bibuka ibikorwa byakozwe n'intwari baharanira kubisigasira,ababwira ko ibikorwa byakozwe aribyo byatumye u Rwanda rugera aho rugeze aha. Abasaba kwirinda abashobora gutuma Igihugu gisubira mu mateka mabi ya Jenoside.
Umuyobozi w'Akarere kandi yasabye urubyiruko by'umwihariko kuba intwari bahangana n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagoreka amateka y'u Rwanda, bakajya bababwira ukuri k'uRwanda kandi byose bigakorwa bakomeza gusigasira ubumwe n'amahoro, kwirinda ibiyobyabwenge, no gukunda umurimo.