ABATURAGE BARASABWA KWITABIRA 'IGITONDO CY’ISUKU' AHO BATUYE
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, mu Karere ka Kirehe abaturage batuye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina bazindukiye muri gahunda y’Akarere izwi nk’igitondo cy’isuku igamije kwimakaza isuku mu Midugudu yose. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Mukandayisenga Janviere wifatanyije nabo mu gitondo cy’isuku yasabye abaturage gukora isuku n'isukura hirya no hino aho batuye mu ngo, mu dusantere tw'ubucuruzi, aho bakorera, inkengero z'umuhanda n'ahandi abantu bahurira hose.
Gahunda y’Igitondo cy’isuku ikorwa mu midugudu yose ikibanda ku gusukura aho abantu batuye n’aho bakorera hamwe no mu mihanda migenderano.
Abaturage bafashe umwanya wo gusibura inzira z’amazi hagamijwe gukumira ko igihe imvura y’itumba yabonetse atazabura aho anyura akaba yakwangiza imihanda aho batuye , amateme hamwe n’amazu abantu basanzwe batuyemo.
Muri iki gihe kandi mu Karere ka Kirehe mu mirenge yose hari gukomeza gukorwa igitondo cy’isuku mu rwego rwo gukomeza gukora isuku n’isukura aho batuye. Kuri ubu abaturage bazindukira mu gitondo cy’isuku bareba ko ahantu hose hagaraga isuku haba mu ngo, aho bakorera bagasiba ibinogo bishobora kurekamo amazi kugira ngo igihe imvura yabonetse bakumire imibu ishobora gutera Malariya.