ABATURAGE BARASABWA KWITABIRA GUTANGA UMUSORO KU MUTUNGO UTIMUKANWA

Ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro-Rwanda Revenue Authority/Kirehe batangije ku mugaragaro "Ukwezi kwahariwe umusoro ku mutungo utimukanwa" mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Ruhanga, bwasabye abitabiriye kwandikisha umutungo, waba utanditse bakagana ibiro by’Umurenge cyangwa Rwanda Revenue Authority bakabafasha.

Ni ubukangurambaga buri kuba, bwatangiye tariki ya 27 Ukwakira 2025 biteganyijwe ko buzarangira ku wa 14 Ugushyingo 2025, aho abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro[Rwanda Revenue Authority], bazajya bazenguruka mu mirenge igize aka Karere bari kumwe n’itsinda ry’imari ku Karere, aho basaba abaturage kuza bakandikisha imitungo yabo; bigakorerwa ku masite yateganyijwe.

Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Karere ka Kirehe, Uwiringiye Xavier, agaragaza ko iki gikorwa kiri kuba nyuma y’uko hagaragaye ibibazo by’abaturage bafite imitungo irimo n'ubutaka butanditse, kugira ngo bafashwe kubwandika, ubwemerewe gusora nabwo butangire busore.

Yagize ati: “Hari abantu bafite imitungo ariko ugasanga ntabwo yanditse muri sisiteme ya Rwanda Revenue, abo bantu barasabwa kujya baza aho twateguye bagafashwa kwandikisha ubutaka bwabo, ubwemerewe gusora nabwo bikaba uko. Ubu rero ni ubukangurambaga buhari mu Karere kose dufatanyije na Rwanda Revenue kugira ngo dukureho bya bibazo bihari, abantu bamenye icyo bagomba gukora; kandi tubafashe bitabagoye tubegereye.”

Muri ubu bukangurambaga kandi abaturage bibutswa ko iyo batanze imisoro neza Igihugu gitera imbere, kuko imisoro ariyo ivamo ibikorwa by'iterambere bitandukanye birimo n'ibikorwaremezo nk'imihinda, amazi meza, amashuri meza, amavuriro n'ibindi bitandukanye; bityo ko kwitabira gusora neza ari ukwiyubakira Igihugu.

Umuyobozi uhagarariye Rwanda Revenue Authority mu Karere Twahirwa Antoine yasabye abaturage kujya bandikisha imitungo yabo kugira ngo bakomeze gutanga imisoro, agaragaza ko muri ubu bukangurambaga abatarabikora bagomba kwiyandikisha bagasorera imitungo yabo itimukanwa.