ABATURAGE BARASABWA KWIMAKAZA UMUCO W' ISUKU

Ubuyobozi bw’Akarere burashishikariza abaturage bose kwimakaza isuku n’isukura bikaba umuco kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira indwara, babashe no kurushaho kugera ku iterambere.

Ni ubutumwa abaturage bahabwa kenshi mu biganiro bibahuza n’abayobozi, aho bibutswa ko isuku ari isoko y’ubuzima. Umuyobozi w’Akarere, Bwana Rangira Bruno aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kirehe by’umwihariko mu Kagari ka Nyabikokora, mu Murenge wa Kirehe yabasabye kwimakaza isuku, anababwira ko hari gahunda y’ubugenzuzi bwihariye Akarere kashyizeho nk’ingamba igamije ko isuku iba umuco.

Yagize ati: “Turasaba ko buri muntu agira isuku, aho atuye, aho akorera, isuku ikaba umuco ahantu hose. Iyo umuntu afite isuku nibwo anatekereza neza, agakora ibintu biri kuri gahunda. Ubu hari gahunda twashyizeho nk’akarere yo kugenzura ko abantu batuye ahantu hafite isuku, bataba mu mazu ameze nka nyakatsi, tukanagenzura ibindi byose bijyanye no kwimakaza isuku.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko buri muntu akwiye kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, aho atuye, kwita ku isuku y’abana, isuku y’ibikoresho, isuku y'aho abantu bakorera, kwirinda kujugunya imyanda irimo amacupa n’ibindi ahabonetse hose; ku buryo isuku iba umuco muri byose.

Mu butumwa bwatanze nyuma y’Umuganda usoza Mata 2025, abaturage babwiye ko mu rwego rwo kunoza isuku y’ahahurira abantu benshi, abatanga serivisi ndetse n’abakoresha serivisi z’ahahurira abantu benshi basabwa kwita kuri ibi bikurikira: Kwita ku isuku y’aho bakorera, n’isuku y’inyubako zihuriramo abantu benshi zigahora zifite isuku ihagije; Kwita ku isuku y’ubwiherero no gushyiramo ibikoresho by’isuku bihagije; Gushyiraho ahashyirwa imyanda habugenewe cyangwa gukorana na sosiyete zitunganya imyanda; Kugenzura ko ahagenewe gushyirwa imyanda hadahinduka umwanda.