ABATURAGE BAGIRWA INAMA YO GUHINGA UBUTAKA BWOSE BWAGENEWE UBUHINZI

Ubuyobozi bw’Akarere burakangurira abahinzi -borozi kongera imbaraga bakoresha mu buhinzi no kujya bahinga imirima yose idahinze hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kwihaza mu biribwa no kwihuta mu iterambere.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno ati:"Dufite ubutaka bwiza ariko urabona ariko tubona ahantu henshi hadahinze, nubwo muri iki gihembwe cy'ihinga cya B hari ubwo usanga tudafite imvura ihagije ariko dusabwa ko nibura duhinga ahantu hose, tugahinga ibijyana n'icyo gihembwe cy'ihinga, niba ari ibishyimbo nibyo duhinga cyane. Nitujya mu gihembwe cy'ihinga cya A ibigori n'ibindi. Iyo umurima utawuhinze wowe uba uhombye ariko n'abaturage muri rusange baba bahombye kubera ko iyo wejeje byinshi ujyana no ku isoko." 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, busaba abaturage bo mu mirenge yose uko ari 12 igize Akarere kwihatira gukora cyane, bagahinga ibisambu byose bidahingwa,  by’umwihariko n’abafite amafamu bororeramo inka bakibuka ko bagomba kuzororera kuri 30%; ahasigaye hagakorerwa ubuhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira avuga ko hakwiye ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro kandi ko abaturage bafite amasambu adahingwa bakwiye kuyahinga mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yagize ati: "Abahinzi bakwiye kongera imbaraga bashyira mu buhinzi bwaba ubw’ibigori, urutoki, n’ibindi bagafatira urugero ku mirenge nka Nasho, Gahara, Musaza n’ahandi. Hakwiye ubufatanye hagati y’abahinzi n’abayobozi, ibyo abahinzi bakora babikore neza ndetse n’uruhare rwacu nk’ubuyobozi natwe tukarutanga. Kuri ubu turi gukora uko dushoboye ngo serivise zihabwa abahinzi n’aborozi zibagereho, haba ibikoresho byo gufata neza n’umusaruro, umukamo, kugira ngo mubone amazi, mu mafamu ndetse no kubona ubwoko bw’inka buzamura umusaruro w’umukamo.”

‘Iby’ubuhinzi na byo, icya mbere ni uguhinga 70% by’amafamu, hagamijwe kuzamura umusaruro. Abahinzi turabasaba kororera mu biraro, guhinga ubwatsi ndetse n’ubundi bwatsi buva kubisigazwa by’ibihingwa na byo bikagaburirwa amatungo.”

Ubuyobozi bugaragaza ko nko mu cyanya cyuhirwa cya Nasho, hari abaginzi bageze ku rwego rwo kweza toni ziri hejuru ya esheshatu z’ibigori kuri hegitari imwe.