ABASENATERI BASHOJE URUZINDUKO RW'IMINSI IBIRI BAGIRIRAGA MU KARERE MU KUGENZURA IHAME RY'UBURINGANIRE
Guhera tariki 30 Ukwakira, kugera tariki 01 Ukwakira 2025, Abasenateri bagize itsinda rya Komisiyo ya Sena ya Politiki n'lmiyoborere, bayobowe na Senateri Uwera Pelagie aribo senateri Havugimana Emmanuel,Mukakarangwa Clotride basuye Akarere, ku munsi wa mbere basura umurenge wa Nasho bagirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'umurenge wa Nasho mu gikorwa cyo kugenzura uruhare rw'ihame ry'uburinganire bw'abagore n'abagabo mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.
Ubuyobozi bw'Umurenge na Nasho bwagaragarije Abasenateri ibikorwa byakozwe ngo habeho umuryango utekanye aho bashyizeho ishuri ryitwa "Ndi Inyenyeri mu muryango" aho ryakiriye imiryango 52,yari ibanye mu makimbirane ariko ubu bakaba babanye neza,ubu bari kwita ku kwigano imiryango 132
Abasenateri bagize itsinda rya Komisiyo ya Sena ya Politiki n'lmiyoborere, bayobowe na Senateri Uwera Pelagie bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere bifatanyije mu nteko y'abaturage mu Kagari ka Kagese mu Murenge wa Nasho. Ubuyobozi bwashimiye Komisiyo ya Sena ya Politiki n'Imiyoborere ku bufatanye mu kwigisha abaturage ihame ry'uburinganire hagati y'abagore n'abagabo uburyo ryubahirizwa no gufatanya mu nteko y'abaturage.
Abasenateri basuye n'umuryango wa Nyirimanzi na Kansangire Violette biteje imbere kubera ubufatanye no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ku munsi wa Kabiri kuri uyu wa 01 Ukwikira, Aba basenateri bari mu ruzinduko mu karere, muri salle y'inama y'Akarere bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, yakiriye abasenateri bayobowe na Senateri Uwera Pelagie
bagirana inama n'abayobozi, aho banaganiriye n'Abahagarariye abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa muri iyi gahunda y'iminsi ibiri Abasenateri bari mu Karere, babwiye Abasenateri ko kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye byahinduye imibereho y'abaturage.