Abasenateri bashimye imikorere ya DASSO mu Karere ka Kirehe

Abasenateri bashimye imkorere y’urwego rwa DASSO mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 03/05/2018 aho bavuze ko bigaragara ko ari urwego rumaze kwiyubaka n’ubwo rumaze igihe gito  ugereranije n’inshingano zabo zo kuzuzanya n’izindi nzego mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage.

Abo basenateri bakaba baraganiriye n’inzego zitandukanye ku birebana n’imikorere n’urwego rwa DASSO, uko rwiyubatse nyuma y’imyaka igera kuri ine ishize rugiyeho, bashaka kumenya  uko ikora n’ibibazo birimo, bagamije gusuzuma ibyo bibazo n’uburyo bagira inama inzego uko byakemuka.

Rugema Mike ni umusenateri yavuze ko bazabasabira ko bazajya bahugurwa nyuma y’igihe kuko bifasha na wa wundi ushobora kuba yatana, cyane ko hari nk’abaherutse nk’abirukanwa kubera amakozsa bakoze nyamara batari bamenye ko icyo bakoze cyabaviramo kwirukanwa  

Mu rwego rwo gufasha Urwego rwa Dasso gukomeza kwiyubaka ngo bakore akazi ko gucunga umutekano mu buryo bwa kinyamwuga, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko byibura buri mwaka abagize DASSO bakwiye kujya bagenerwa amahugurwa agamije  kubahwitura no gutuma abakozi ba DASSO badatana  ahubwo barusheho  gukora akazi kabo neza, kuko ngo nabo ari abantu kuko hari abashobora kugira imyitwarire itari myiza.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Abasenateri aribo Rugema Mike na Uyisenga Charles itsinda ry’abo bakaba baraganirije n’abatuye mu murenge wa Gatore iyo ngingo y’imikorere ya DASSO n’uburyo  Polisi y’igihugu ikorana nabo.