ABAREZI BASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA KIGALI KUGIRA NGO BIGE BANASIGASIRE AMATEKA

Mu rwego rwo kurushaho kumenya no gusigasira amateka yaranze u Rwanda, Kuri uyu wa kane, Tariki ya 29 Gicurasi 2025 abayobozi b'ibigo by'amashuri mu Karere n'abakozi bashinzwe uburezi mu Karere n'imirenge  basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, banasura ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Bugesera. 

Iki gikorwa cyakozwe n’abayobozi b'ibigo by'amashuri mu Karere n'abakozi bashinzwe uburezi mu Karere n'imirenge bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere bafashe umwanya wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo kubunamira no gukomeza kubibuka.

Mu gikorwa cyo gusura ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere  yavuze ko babahoza ku mutima mu byo bakora, asaba abarezi kwigisha abana amateka yaranze u Rwanda, n'ubufatanye mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nsengiyumva Felicien uhagarariye abarimu yavuze ko baje gusura no kuganiriza ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera no bagaranirizwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda.

Abakora mu rwego rw'uburezi mu Karere kacu, bahawe umukoro wo kuzaganiriza abanyeshuri babereye abayobozi ndetse n'abarimu.