ABAREZI BAHAWE AMAHUGURWA KURI SERIVISI ZITANGWA N'UMWALIMU SACCO
Mu mpera z'iki cyumweru dusoje tariki 20 Nzeri 2025, hirya no hino mu mirenge ku bufatanye bw’Akarere n'Umwalimu Sacco, Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe basobanuriwemo byimbitse serivisi zitangwa na Koperative Umwalimu Sacco.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Mukandayisenga Janviere yakurikiranye amahugurwa yatangiwe mu Murenge wa Nyamugari no mu Murenge wa Kirehe, ahahuriye abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri iyo mirenge n’abarimu babyigishaho.
Muri aya mahugurwa Abayobozi muri Umwalimu Sacco basobanuriye abarezi ishingiro rya Mwalimu Sacco, serivisi itanga, bahabwa umwanya uhagije wo kubaza ibibazo, kugira ibyo basobanuza n’ibyo basaba ko byanozwa; kugira ngo bakomeze kugana no kunogerwa na serivisi itanga.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Mukandayisenga Janvière yashimiye Ubuyobozi bw'Umwalimu Sacco ku bw’iki gikorwa, ashimira by’umwihariko abarimu bo mu karere uko bitwaye mu mwaka ushize mu gutsindisha neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ayisumbuye ibyatumwe aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu gutsindisha neza mu byiciro bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange no ku mwanya wa kabiri mu Gihugu mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye.
Yasabye abarezi gukora neza kurushaho, kurangwa n’ikinyabupfura, no gukunda akazi bakora bakagakora kinyamwuga.