ABANTU BAFITE UBUMUGA BASHIMA KO BITABWAHO IMISHINGA YABO IGATERWA INKUNGA

Ubuyobozi bahawe inka imwe mu miryango y'abantu bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere
Bamwe mu bantu bafite ubumuga

Abantu bafite ubumuga bo mu Karere bahamya ko kuri ubu hari byinshi bamaze kugeraho birimo kwibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere, imishinga yabo igaterwa inkunga, kuba abenshi batagihezwa, kwiga no guhabwa insimburangingo.

Muri iki cyumweru, tariki 03 Ukuboza, mu Karere habaye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga, wabereye mu Murenge wa Kigina ku rwego rw'Akarere, byitabiriwe n'abarimo n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno n'abafatanyabikorwa,

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, insanganyamatsiko yagiraga iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteza imbere imibereho myiza.”

Muri uyu Murenge wa Kigina ahabereye iki gikorwa, habarurwa abafite ubumuga 967, aho bafashwa mu bikorwa bitandukanye byo kubavuza, no gutera inkunga imishinga yabo, aho muri uyu murenge habarurwa amakoperative atandatu y’abafite ubumuga yatewe inkunga ingana na 7,200,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bavuga ko kuri ubu bishimira ibyo ubuyobozi bumaze kubagezaho, Mukeshimana Jacqueline utuye Mahama yagize ati: “Kuri ubu hari ibikorwa by’iterambere tumaze kugeraho kuko abantu bafite ubumuga batagihezwa bitandukanye na mbere aho bahezwaga. Ubu usanga mu kazi tuba turimo.”

Twagiramungu Innocent utuye mu Murenge wa Kigina, na we yagize ati: “Kuri ubu abafite ubumuga twabumbiwe mu matsinda, turizigamira kandi imishinga yacu bakayitera inkunga ku buryo umuntu ufite ubumuga na we akora ku mafaranga akiteza imbere ntabe umuzigo ku bo babana, ahubwo na we afite icyo abamariye."

Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere, Bwana Rugayampunzi Antoine, agaragaza ko kuri ubu hari byinshi bishimira bimaze gukorerwa abafite ubumuga, gusa yemeza ko hari aho bagikeneye ubuvugizi mu bijyanye n'amashuri ku bantu bafite ubumuga bwihariye ndetse n'insimburangingo n'inyunganirangingo bitaragera kuri bose.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati: “Mu rwego rw’ubuzima hari ibimaze gukorwa aho Abafatanyabikorwa badufasha mu kubavuza abandi bakabumbirwa mu matsinda yo kwiteza imbere, bakaboneraho no gukusanya amafaranga yo kwiteza imbere, ikindi abafite ubumuga bafashwa kwiga byose tubikesha umukuru w’Igihugu cyacu; kuri uyu munsi rero hari byinshi byo kwishimira kandi biragaragara."

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko hari gahunda nyinshi ziri gushyirwaho zigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga, yagize ati: “Aho u Rwanda rugeze nta muntu wakabaye aheza abafite ubumuga kuko duhereye ku itegeko nshinga Igihugu cyacu kigenderaho rigaragaza ko nta munyarwanda n’umwe ukwiye guhezwa kandi inzego zashyizweho, n’urwego rw’abafite ubumuga narwo ururimo.”

Yakomeje agira ati: “Mu Karere kacu hari gahunda n’ibikorwa bitandukanye ariko tugenda tunashyiramo n’uruhare rw’abafite ubumuga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, dushyigikira amatsinda atandukanye y’abafite ubumuga ngo nabo biteze imbere kandi dusaba ko abaturage nabo babyitabira.”

Ubwo hizihizwaga uyu munsi mu Karere ka Kirehe, hatanzwe amagare ane y’abana bafite ubumuga, inyunganirangingo, hatangwa inka eshatu, ihene 15 ndete n’ibikoresho by’isuku ku miryango ifite abantu bafite ubumuga.