ABANDITSI B'IRANGAMIMERERE BAHAWE AMAHUGURWA
Mu gihe cy'iminsi ibiri, tariki 12 na 13 Gicurasi, mu Karere kacu hatanzwe amahugurwa yateguwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yagenewe abanditsi b’irangamimerere mu rwego rwo kugenzura uko kwandika amakuru y’irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga(NCI-CRVS) ndetse na Verbal Autopsy bikorwa.
Abahawe amahugurwa ni abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abakozi bo mu bigo by'ubuvuzi, agamije kubongerera ubumenyi ku kunoza serivise baha abaturage by'umwihariko ku kwandika abana bavutse, kwandukura abapfuye mu bitabo by'irangamimerere.
Amahugurwa bahawe by'umwihariko arimo arebana n’uburyo bwo kwandika abavutse n’abapfuye mu bitabo by’irangamimerere mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS).
Bamwe mu bayobozi bahuguwe bemeje ko amahugurwa bahawe ari ingirakamaro kandi ko bagiye kongera imbaraga mubyo bakora byumwihariko bita ku kwandika abavutse no kwandukura abapfuye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mutuyimana Emilienne ukorera mu Murenge wa Nasho yagize ati: “Aya mahugurwa yari ingenzi cyane byumwihariko mu gutanga amakuru kubaturage mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kwandika uwavutse no kwandukura uwapfuye, kwandika ishyingirwa n’ibindi bijyanye n’irangamimerere. Ubu rero navuga ko batwongereye ubumenyi kandi bugiye kudufasha.”
Umukozi ushinzwe ubusesenguzi bw’amakuru mu kigo gishinzwe indangamuntu (NIDA), Kagarura Bonaventure, avuga ko bari gutanga aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera abayobozi ubumenyi mu gukusanya amakuru mu irangamimerere.
Yakomeje agira ati: “Iyo Igihugu kirimo guteganya igenamigami gishingira ku mibare, niba bagiye gutanga inkingo bashingira ku bana bavutse amakuru ntahandi ava ni mu buryo bw’ikoranabuhanga aho aba bayobozi baba barayashyize. Upfuye ntiyandukurwe nabyo bitera ikibazo kuri serivise zihabwa abaturage mu gihe amakuru ashingira ku muntu wapfuye kandi atakiriho. Ikindi byica gahunda za Leta kuko bategurira umuntu utakiriho.”
Ubu kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwapfuye bikorerwa mu kagari no ku bitaro kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.