ABAKOZI B'AKARERE BAHUGUWE KU KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA

Abakozi batandukanye bakurikiye ikiganiro

Ku bufatanye bw'Akarere n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurengera ihame ry’uburinganire-GMO kuri uyu wa Gatatu ku karere, abakozi b'Akarere n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge bahawe ikiganiro kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi.

Ni ikiganiro cyatanzwe n'umugenzuzi mukuru wungirije muri GMO Bwana Rurihose Florien. Biri kandi muri gahunda y'ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD), ubu bukangurambaga buri gukorwa mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba bwatangiye tariki 9 bukazarangira tariki 19-09-2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Madame Kamana Diane yashimiye Ubuyobozi bw' Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurengera ihame ry’uburinganire-GMO ku uruhare rwabo mu kuganira no kujya inama ku gukumira no kugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire,asaba abakozi kugira uruhare babisobanura neza mu kazi.