ABAHUGUWE N'UMUFATANYABIKORWA UBUNTU CENTER FOR PEACE BAVUGA KO BYABAFASHIJE
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 06 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno ari kumwe n’ubuyobozi bw’umuryango ukora ibikorwa by’isanamitima witwa ‘Ubuntu Center for Peace’, ufasha abantu bahuye n’ihungabana ry’ibyo banyuzemo, ubabumbira mu matsinda yiswe “Abubatsi b’amaho” mu Murenge wa Gatore, yaganiriye n'abahawe bahawe amahugurwa abafasha kwivana mu bibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno, yabwiye abamaze igihe bahugurwa ko ubumenyi bafite bukwiye kubera abandi urumuri ruzamurikira abandi bamaze igihe babayeho mu buzima nk’ubwo nabo barimo. Yemeje ko Kirehe imaze gutera imbere mu buryo bugaragara kuko ubukene bwarwanyijwe ku kigero cyo hejuru, gusa agaragaza ko hari bamwe mu baturage bagiye bahura n’ihungabana ritandukanye bityo ko bakeneye gutegwa amatwi nabo bakabohoka.
Yagize ati: "Ndashimira mwe mwese mwitabiriye aya mahugurwa, ubu muri urumuri, muri imirasire. Bivuze ko mukwiye kumurikira abandi.
Abaturage bibumbiye mu matsinda atandukanye mu mirenge y’Akarere bagaragaza ko mbere bari babayeho mu buzima bubi baratakaje icyizere cy’ejo hazaza, ariko ubu bakaba bari mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Sinababaraga Augustin utuye mu Murenge wa Mpanga, yagize ati: “Nahoraga mfitanye ibibazo n’abantu, ugasanga mporana amakimbirane n’umuryango wanjye kuko nahoraga nshwana n’umugore, ariko ubu tubanye neza kandi turi mu bikorwa byo kwiteza imbere mu matsinda yacu turimo.”
Niyitunga Aline utuye mu Murenge wa Gatore yagize ati: “Ntaraza mu bubatsi b’amahoro nari umubyeyi ufite abana babiri ariko udakunda kujya ahantu hari abantu benshi, nyuma yo kuza hano nsigaye nsabana, nanjye ubu ndi umwubatsi w’amahoro nkafasha na bagenzi banjye.”