ABAHINZI B'UMUCERI BATEGEREJE UMUSARURO MWIZA MURI IKI GIHEMBWE CYA 2025B
Mu gihe habura igihe kitarenga ukwezi kumwe ngo umuceri wahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2025B hirya no hino mu bibaya byo mu Karere kacu were, abahinzi bavuga ko bategereje umusaruro mwiza.
Mu Karere kacu, umuceri uhingwa ku buso busaga hegitari 800, ndetse ni kimwe mu bihingwa bifasha benshi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, nk’uko bikubiye mu buhamya na Mukamuganga Clementine wo mu Murenge wa Gatore uwuhinga gishanga cya Cyunuzi.
Mukamuganga uhinga umuceri mu kibaya cya Cyunuzi, akaba n'Umunyamuryango wa Koperative y'abahinzi b'umuceri ya COOPRIKI-Cyunuzi, yagize ati: “Ubu dutegereje umusaruro mwiza. Ubuhinzi bw'umuceri dukora budufasha kwiteza imbere, nkanjye mu byo navuga umuceri wangejejeho, wamasfije kugura amasambu abiri y'igasozi, nabashije kwivugururira inzu mbamo, mbasha kwishyura Mituweri, no kubona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri.”
Abagoronome bashinzwe gukurikirana ubuhinzi bw'umuceri bavuga ko muri iki gihembwe 2025B hategerejwe umusaruro mwiza.
Koperative y'abahinzi b'umuceri ya COOPRIKI_Cyunuzi ihinga umuceri kuri hegitari 490, bageze ku rwego vrwo kweza umusaruro w'umuceri uri ku kigereranyo cya toni eshanu kuri hegitari imwe; kandi bafite intego yo kugera kuri toni nibura zirindwi kuri hegitari.
Mu Karere kacu abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative arimo MUSHIKIRI RICE GROWERS, COOPRIKI-Cyunuzi, CORIMU-Kirehe na ISABANE.
Mu Murenge wa Kirehe, mu Kagari ka Nyabigega hari uruganda rwa ‘Kirehe Rice’ rugura rukanatunganya umuceri wose wera mu karere kacu.