ABAHINZI BO MU CYANYA CYUHIRWA CYA NASHO BARASABWA GUKORA CYANE NO KWISHAKAMO IBISUBIZO

Mu Murenge wa Nasho, mu cyanya cyuhirwa

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho gikoreramo Koperative ya NAICO (Nasho Irrigation Cooperative) ko bakwiye kukitaho bakakibungabunga, bakajya bakirwanyamo isuri, bakanikemurira na bimwe mu bibazo nk’iby’imihanda bishatsemo ubushobozi; bakirinda kwangirika kuko gifatiye runini Akarere n’Igihugu muri rusange.

Ibi ubuyobozi bwabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2025, ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwasuraga abaturage bo mu Murenge wa Nasho by’umwihariko abakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho muri gahunda ya “Shyashyanira Umuturage” igamije kwegera abaturage no kubakemurira bibazo by’umwihariko.

Ubwo yaganiraga n’abahinzi bahinga mu cyanya cya Nasho, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno, yagize ati: “Nka Koperative hari ibyo mugomba kwikemurira bitanabaye ngombwa ko ubuyobozi buza kubibakorera, ikibazo cyo guhangana n’isuri, no gusibura inzira z’amazi ntabwo ari ikibazo cyakabaye kibananira kandi hari ubushobozi natwe twifitemo bwo gukora umuganda, baba ba nyiri imirima n’abaturage muri rusange. Icya kabiri ntabwo mwakabaye munanirwa no guhangana n’ikibazo cy’imvubu kandi hari uburyo dusanganywe bwo guhangana nazo ahandi byarakozwe haba za Mahama na Mpanga.”

Yabwiye abahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho kiri ku buso bwa hegitari 1,173 ku butaka buhuje ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iri shoramari Leta yabazaniye, bakagira imyumvire myiza yo gukorera hamwe, guhingira hamwe, bagasarurira hamwe, mu kugurisha nabwo bigakorerwa hamwe hashingiwe ku buso bwa buri muhinzi; kandi ko ibyo byatuma banoza imihingire.

Bamwe mu baturage bahinga mu cyanya cya Nasho, bavuze ko iki cyanya kimaze kubahindurira ubuzima, ko biteje imbere kubera ko bahinga igihe cyose haba mu gihe cy’imvura ndetse no mu zuba, bemeza ko bashimira ubuyobozi ku mpanuro babahaye ko bagiye gutangira gukora imirwanyasuri no kwirinda imvubu.

Barekayo Nikodemu utuye Mpanga ukorera ubuhinzi muri NAICO yagize ati: “Dushimiye Umuyobozi ku nama aduhaye ko tugomba kwigira, twateye imbere uko turi ubu siko twahoze kuva cyera ubwo rero iki kintu atugiriyemo inama cyo kurwanya isuri ndetse no gukumira imvubu, ubu tugiye kubigira ibyacu kandi bizagenda neza.”‎

‎‎Mukankuranga Emmeline yagize ati: “Twacukuye umuringoti ukumira imvubu ariko tuza kwirara, kuri ubu tugiye kongera kuwusibura, dukaze imiganda dukore ubukangurambaga, twongere tuvugurure ku buryo bizagenda neza. Gusa aho bigoye ubuyobozi bwatwunganira. Kurwanya isuri byo birashoboka cyane tubyikoreye.”

Iki cyanya cyuhirwa giherereye i Nasho, mu Kagari ka Cyambwe, gikorerwamo umushinga wo kuhira kuri hegitari 1,173 ku butaka buhuje, gihingwamo n’abahinzi basaga 2,090 bibumbiye muri Koperative yitwa NAICO.