ABAHINZI BARASABWA KWITEGURA IGIHEMBWE CY'IHINGA 2026A KARE KUKO BITEGANYIJWE KO IMVURA IZABA NKE

Ku karere, kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, habereye inama itegura igihembwe cy'ihinga cya 2026A, iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bareba aho imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga igeze kugira ngo yihutishwe n’uburyo bwo kubungabunga umusaruro wabonetse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burakangurira abafatanyabikorwa mu buhinzi, aba agoronome gukangurira abahinzi guhinga hakiri kare kandi bagashyira imbaraga mu mirima yegereye amazi kuko iteganyagihe ryerekanye ko mu Karere ka Kirehe ko imvura izaba ari nkeya kandi ikazacika hakiri kare muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno yagize ati: "Tugomba gufata ingamba zo gutera ibihingwa hakiri kare ku buryo tuzabasha kubona umusaruro. Iteganyagihe ryatweretse ko muri aka Karere imvura izagwa ari nkeya, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu byanya byuhirwa n’ubuso bwegereye imigezi bukoreshwe kurushaho.”

Biteganyijwe ko ubuso buzahingwaho muri iki gihembwe cy’ihinga A 2026 mu karere, hazahingwa ibigori hegitari 25,005 n'ibishyimbo hegitari 8,716 imyumbati izahingwa  kuri hegitari  800 naho soya izahingwa kuri Hegitari 215 n'umuceri uhingwe ku buso bungana na 816. Hegitari 35,217 nizo zitenyijwe guhingwa.