ABAHINZI BARASABWA GUHINGA UBUTAKA BWOSE BUSHOBOKA NO KUBAHIRIZA GUHINGA 70% BY'INZURI

Mu gihe imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2026A irimbanyije, Ubuyobozi bw'Akarere burasaba abahinzi n'aborozi gutegura neza kandi hakiri kare ubutaka muri iki gihembwe cy'ihinga, bakazahinga ubutaka bwose bushoboka guhingwa; kandi aborozi bakubahiriza amabwiriza yo guhinga 70% by'ubuso bwagenewe gukorerwaho ubworozi cyangwa inzuri; kugira ngo intego yo kwihaza mu biribwa no kwihutisha iterambere igerweho.

Mu butumwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yagejeje ku baturage, yagize ati: "Ubu gahunda ni uko ubutaka bwose buhingwa, ni nabyo dusaba abaturage kwitabira guhinga kare, bagategura imirima n'ifumbire; ku buryo imvura nigwa ntihabeho gukererwa.”

“Twatangiye gahunda yo guhinga 70% y’ubuso bw’amafamu, abahinzi-borozi barasabwa kubyitabira, ariko turacyafite amafamu menshi afite ubutaka bushobora guhingwa usanga ba nyirabwo batabuhinga; ibyo tubikosore muri iki gihembwe cy'ihinga.”

Umuyobozi w'Akarere avuga ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026A biteganyijwe ko n'ubutaka bwa Leta aho buri hose, ubushobora gutizwa abaturage bazabutizwa bakabubyaza umusaruro mu buryo bw'ubuhinzi.

Ishami rishinzwe ubuhinzi mu karere kacu rigaragaza ko kugeza ubu, imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2026A hirya no hino mu mirenge 12; igeze kuri 96%. 

By'umwihariko muri iki gihembwe cy'ihinga, abahinzi basabwa guhinga hakiri kare kandi bagashyira imbaraga mu mirima yegereye amazi kuko iteganyagihe rya Meteo-Rwanda ryerekanye ko mu Karere ka Kirehe imvura izaba ari nkeya kandi ikazacika hakiri kare.

Ibindi by'ingenzi baturage basabwa kwitaho mu kunoza ubuhinzi, ni uguhingira igihe no gukoresha neza ifumbire, kandi mu gihe bibaye ngombwa bakarwanya ibyonnyi n'indwara mu bihingwa; ku buryo ubuhinzi bukorwa kinyamwuga kandi bugatunga ababukora bukanabateza mu buryo bufatika.

Naho ku bijyanye n'ubworozi, kugira ngo bukorwe kinyamwuga ni uko aborozi bororera mu biraro nko ku bworozi bw'inka hakororwa inka nke zitanga umukamo mwinshi kandi ubworozi bukaba bukorerwa ku buso buto.