ABAGORE BARI MU NZEGO ZITANDUKANYE Z'UBUYOBOZI BAFATIYE HAMWE INGAMBA ZO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, yasabye abagore kwita ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Abagore bakora mu nzego zitandukanye mu Karere bitabiriye iyi nama
N'abo mu nzego z'umutekano bitabiriye iyi nama yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
Madame Umutoni Irene, uhagarariye ALIGHT-Rwanda mu nkambi ya Mahama

Kuri wa Kabiri 09 Ukuboza 2025, mu Karere habereye inama yahuje ibyiciro bitandukanye mu nzego z’abagore, inzego z’umutekano hamwe n'umuryango wita ku bikorwa by'ubuvuzi mu Karere ALIGHT-Rwanda, barebera hamwe uruhare rw’umugore mu nzego zegerejwe abaturage mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Atangiza inama yahuje ibyiciro bitandukanye mu nzego z’abagore bari mu buyobozi, inzego z’umutekano, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere, yavuze ko ari gahunda yo kurebera hamwe uruhare rw’umugore mu kurwanya ihohoterwa haba mu kazi no mu rugo.

Yakomeje agira ati: “Haracyari ahantu hamwe na hamwe bitaragenda neza aho usanga abantu batugana bahohotewe ariko tukigira ba ntibindeba twabihariye umuntu umwe. Icyo nabasaba ni uko mukwiye kwirinda ihohoterwa kandi namwe mugafasha abahohotewe, mwiyitaho kandi mukaba abantu b’abahanga murwanya ihohoterwa.”

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, kandi yavuze ko inama yari igamije kumenyana nk'abagore bareba uko bahagaze mu gufasha umuturage mu bikorwa by'akarere, asaba ubufatanye mu gukumira ihohotera rikorerwa abagore; ashimira ubufatanye na ALIGHT.

Umuyobozi w'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, mu Karere ka Kirehe, Harerimana Jean Marie Vianney mu kiganiro yabahaye mu nama yavuze ko iyo ukorewe ihohoterwa mu kazi kaba karangije gupfa abasaba ko byaba byiza urikorerwa akwiye kubigaragaza hakiri kare bityo ubikora akabikurikiranwaho hakurikije itegeko

Madame Umutoni Irene, ahagarariye ALIGHT-Rwanda mu nkambi ya Mahama mu nama nyunguranabitekerezo yasabye abayitabiriye gukomeza gufatanya bakagira uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bityo bakubaka umuryango uzira ihohotera.

Abitabiriye ibi biganiro bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese mu kurwanya iri hohotera rishingiye ku gitsina no gukurikira ibiganiro byatanzwe, biyemeza kuba ku isonga bakomeza gukumira no kubaka aho gukorera hazira ihohotera iryo ariryo ryose,