Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Kirehe basabwe gukomeza gukorana neza n’abaturage

Abitabiriye inama

Kuri uyu wa 22/09/2017, mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’abagize urwego rwa DASSO mu rwego rwo kwibukiranya inshingano zabo za buri munsi,inama yari iyobowe n’umuyobozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO ku rwego rw’igihugu.

Atangiza inama CSP  Sam Rumanzi, yasabye abagize urwego rwa DASSO bakorera mu karere ka Kirehe kuba indakemwa mu byo bakora byoze,ni mu kiganiro bagiranye  ubwo bari mu nama nsuzuma mikorere.

CSP Rumanzi umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’igihugu, akaba yarashimiye uru rwego ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano mu karere ka Kirehe, abasaba kurushaho gukora neza ibyo bashinzwe.

Yaboneyeho umwanya wo gusobanura  amategeko n’amabwiriza ajyanye n’inshingano zabo, harimo Itegeko ngenga No 26/2013 rishyiraho urwego rwa DASSO, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abagize uru rwego.

Ayo mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agena ibikwiye kuranga abagize uru rwego, akaba akubiyemo imyifatire n’imyitwarire yabo mu kazi, n’ibihano ku muntu ugize uru rwego rwa DASSO uteshutse ku nshingano ze.

Yagize ati "Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano, mukwiye kuba inyangamugayo, mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, kandi mukagira ubushishozi mu gufata ibyemezo."

CSP Rumanzi yagize ati:"Ntimushobora kubera hose icyarimwe, bivuze ko amwe mu makuru yatuma mukumira ibyaha ndetse akanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora muyahabwa n’abatuye mu bice mushinzwe gucungamo umutekano. Mugomba rero kubegera, mugakorana na bo neza kandi mukabaha serivisi nziza."

Abakozi ba DASSO bakorera mu karere ka Kirehe nyuma yo guhabwa impanuro no  kungurana ibitekerezo ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo n’ukuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe; Nyuma yo kwisuzuma, basanze imikorere yabo n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari myiza, ariko bemeranya ko badakwiye kudohoka, ahubwo ko bagomba kurushaho kuba intangarugero.

Umuyobozi wa DASSO Karere ka Kirehe, Sekavenge Alexis yagize ati:"Inama twagiriwe ni ingirakamaro kuko zakanguye intekerezo zacu ku buryo bizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo, tuzisohoze uko bikwiye."

Aboneraho gusaba bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo impanuro bahawe.